AMAKURU

UKWEZI

Rayon Sports yaciwe akayabo na CAF izira guteza imvururu n’imirwano mu mukino

Rayon Sports yaciwe akayabo na  CAF izira guteza imvururu n’imirwano mu mukino
9-08-2018 saa 12:09' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2982 | Ibitekerezo 7

Nyuma y’aho CAF ifatiye ibihano Rayon Sports izira imyambarire idahwitse igacibwa amadorari y’Amerika 2000, ubu yamaze gufatirwa ibindi bihano aho yaciwe akayabo k’agera ku bihumbi 20 by’Amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba izira guteza imvururu n’imirwano mu mukino uherutse kuyihuza na USM Alger yo muri Algeria.

Uyu mukino Rayon Sports ishinjwa gutezamo imvururu n’imirwano , yakinaga n’ikipe ya USM Alger yo muri Algeria, mu mukino wo kwishyura wari mu irushanwa rya CAF Confedetion Cup, waberaga i Blida kuri Moustapha Tchaker muri Argelia.

Uwo mukino wakinwe tariki 29 Nyakanga 2018, wagaragayemo ishyaka ku mpande zombi, ifirimbi ya nyuma iza kuvuga amakipe yombi afite igtego kimwe kri kimwe.

Umukino ukirangira Yannick Mukunzi yashyamiranye n’umukinnyi wa USM Alger, hahita havuka imvururu, maze imirwano itangira ubwo baza gukizwa n’abashinzwe umutekano.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Kanama 2018, nibwo CAF yasohoye itangazo rigaragaza ko Rayon Sports yafatiwe ibihano kimwe n’abakinnyi batatu bayo , nyuma y’uko bigaragaye ko aribo bateje izo mvururu.

Ayo mafaranga yaciwe Rayon Sport yose ari mu byiciro bitatu bitewe n’ikosa buri umwe muri aba bakinnyi uko ari batatu yagiye akora.

Ku bijyanye n’amakosa Mukunzi Yannick yakoze, Rayon Sport yaciwe Rayon Sports yaciwe amande y’Amadorali y’Amerika ibihumbi 10 ; icibwa amadorali y’Amerika 5,000 ku makosa yakozwe na Chruist Mbondi; inacibwa andi madorali 5000 ku makosa ya nyezamu Kassim Ndayisenga yose hamwe aba amadorali ibihumbi 20.

Aba bakinnyi nabo bafatiwe ibihano byihariye birimo guhagarikwa imikino, aho Mukunzi Yannick yahagaritswe igera kuri 3 Chruist Mbondi ahagarikwa imikino 2 naho umunyezamu Kassim Ndayisenga nawe ahagarikwa imikino 2.

Mu mikino Mukunzi Yannick azasiba harimo ibiri Rayon Sports izakurikizaho y’amatsinda ndetse n’undi umwe mu gihe Rayon Sports yaba igeze muri 1/4. Mu gihe yaba ivuyemo, Yannick azasiba undi mukino mu marushanwa itaha ya CAF.

Rayon Sports kandi yasabwe kwishyura aya mafaranga mu minsi 60 uhereye igihe baboneye iyi baruwa .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Natasha Kuya 13-08-2018

Eeeehhh!!!! Aya frw yose Rayon izayakurahe koko? Ariko nkubu aba bakinnyi bo bari bafashwe nibiki rwose.

mukarugira emerance Kuya 10-08-2018

unva wowe wiyise cacana, uri cacana koko izina niryo muntu, ninde wakubwiye ko "ingabo na ba Police b`u Rwanda"bagira imyitwarire mibi?wagiye uvugu ibyo uzi, ni gute ingabo na police by`igihugu cy`u rwanda byagira imyitwarire mibi nka Rayon sport igizwe nabasazi gusa, umva sinzongere kumva uvuga ingabo na police burwanda nabi.ujye uvuga abo mubana nabo.urumva.

Ramba Kuya 10-08-2018

Twanze agasuzuguro nkuko HE wacu akanga

gakuba Kuya 10-08-2018

Wowe ntabwo uli umunya Rwanda niba kandi uriwe batinze kukujyana indera ubundi abantu nkamwe kuki batabakurikirana ngo imyitwarire imeze nki ya bande! ngo baguhe, cte umusazi agira cte he!!

sembagare john Kuya 10-08-2018

aliko jye Rayon iranshimisha kweli.Ubu bagiye kuvuga KO APR FC ibili inyuma .mwakwize ikinyabupfura koko cyangwa babakubite ingando kuko murasebya u Rwanda.ntasoni koko ahubwo jye ndabona aliya babaciye Ali macye.

Cacana Kuya 9-08-2018

Mungezeho account number ndahita nyishyurira ariko iyo myitwarire mibi nk iyi gisirikari n igipolisi cyacu muhite muyivaho kuko birakabije.

LULU Kuya 9-08-2018

yesuweeee ubuse ibi niki koko mwabakinnyimwe mwakwize ikinyabupfura

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
netlink
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...