AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : Umubano wa RDF na UPDF byagaragaye ko ukiri ntamakemwa

AMAFOTO : Umubano wa RDF na UPDF byagaragaye ko ukiri ntamakemwa
7-02-2024 saa 06:10' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3323 | Ibitekerezo

Mu birori by’isabukuru y’imyaka 43 ya ‘Tarehe Sita’ yizihizwa n’Igisirikare cya Uganda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yabyitabiriye ndetse agaragara ari kumwe n’Abajenerali bagenzi be ba UPDF bishimye.

Ibi birori by’isabukuru y’imyaka 43 ya ‘Tarehe Sita’, bisanzwe byizihizwa tariki 06 Gashyantare, bigamije kuzirikana igihe hatangirijwe urugamba rwo kubohora Uganda mu 1981.

Ni urugamba rwatangijwe na Yoweri Kaguta Museveni unayoboye Uganda kugeza ubu, akaba ari na we wayoboye ibi birori byabereye mu Karere ka Bugweri, byaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo imyiyerekano ya gisirikare.

Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga, n’itsinda ayoboye rigizwe n’abarimo Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, bitabiriye ibi birori.

Aba basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, kandi banaramukanyije na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, wagaragaye yishimiye kuba babyitabiriye.

Igihe Umubano w’u Rwanda na Uganda, warimo igitotsi, byanavuzwe ko n’uwo hagati y’Ingabo z’ibi Bihugu byombi utari wifashe neza.

Gusa aho wuburiwe bigizwemo uruhare na General Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Museveni, yakunze kuvuga ko “RDF na UPDF bongeye kuba umwe” nk’uko n’ubundi Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA