AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibirambuye ku baherekeje Chris Eazy mu Burundi bisanze mu maboko y’inzego z’iperereza

Ibirambuye ku baherekeje Chris Eazy mu Burundi bisanze mu maboko y’inzego z’iperereza
3-01-2024 saa 11:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3641 | Ibitekerezo

Mu cyumweru gishize umuhanzi Chris Eazy yakoreye igitaramo mu Gihugu cy’u Burundi yanagaragarijwemo urugwiro rudasanzwe, ariko ibitaravuzwe mbere y’iki gitaramo ni abari bamuherekeje batawe muri yombi n’inzego z’iperereza z’iki Gihugu, bakamara amasana ane bari mu maboko atari ayabo.

Saa Yine z’igitondo zo ku wa 31 Ukuboza 2023, mbere y’amasaha make ngo igitaramo cya Chris Eazy kibe nibwo abarimo Junior Giti, Sammy Switch ukorana na Chris Eazy mu gutunganya amashusho y’indirimbo, mushiki wa Chris Eazy, Diddyman wari umu DJ w’uyu muhanzi n’umusore wari ushinzwe umutekano we n’abandi benshi batawe muri yombi.

Aba bose bafatiwe mu rugo rw’umuhanzi w’i Burundi witwa Alvin Smith, icyakora icyo gihe Chris Eazy we ntabwo yigeze atabwa muri yombi kuko yari yasigaye kuri ‘Martha Hotel’ yari acumbitsemo.

Ubwo berekezaga i Burundi, abashinzwe kureberera inyungu Chris Eazy bafashe icyemezo cy’uko bamwe mu bo bajyanye bagombaga kujya kuba kwa Alvin Smith, umuhanzi w’inshuti yabo, Chris Eazy, mushiki we na Junior Giti nibo gusa basigaye kuri hoteli.

Aba bari bageze i Burundi ku wa 30 Ukuboza 2023, nk’uko bari babyemeranyije baraye kwa Alvin Smith, bityo ahagana Saa Yine za mu gitondo, Junior Giti ari kumwe na mushiki wa Chris Eazy bajya kureba bagenzi babo aho bari baraye.

Mu kugerayo bahahuriye n’inzego zishinzwe umutekano zari zamenye amakuru ko hari Abanyarwanda baraye muri urwo rugo.

Buri wese yasabwe kwerekana ibyangombwa bye, barabyerekana, Alvin Smith nawe yahaswe ibibazo abazwa niba yarigeze amenyekanisha ko afite abashyitsi mu nzego z’ibanze, icyakora ababwira ko bitewe n’igihe bagereye iwe byari kugirana, gusa ahamya ko yari bubikore bukeye kandi aribwo bafashwe.

Abari babafashe bahise babasaba kujya kuri hoteli kureba uwo muhanzi baherekeje, icyakora Chris Eazy yanga gusohoka mu cyumba cya hoteli yohereza passport ye.

Nyuma yo kuyifata abandi bose bahise babajyana muri Documentation guhatwa ibibazo.

Icyakora kuko DJ Paulin wari watumiye Chris Eazy yari yamenye iki kibazo yaje kujyana nabo kuri ‘Documentation’ abafasha gukurikirana ikibazo nyuma y’amasaha arenga atatu birangira babarekuye basubira kuri hoteli.

Nguko uko igitaramo cyagiye kuba umutima wa bamwe mu bari baherekeje Chris Eazy utari hamwe.

Nubwo ibyo byose yari yabinyuzemo, ntabwo byahungabanyije Chris Eazy kuko yakoze igitaramo cye nk’uko yari yabiteguye ndetse yerekwa urukundo n’abakunzi be bo mu Mujyi wa Bujumbura bitabiriye ari benshi.

Ivomo : Igihe

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA