AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abafite ubumuga bw’uruhu binubira guhezwa bahawe ihumure n’icyizere ko bizaba amateka

Abafite ubumuga bw’uruhu binubira guhezwa bahawe ihumure n’icyizere ko bizaba amateka
19-03-2024 saa 19:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1693 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’abafite ubumuga bw’uruhu mu karere ka Rubavu burabahumuriza nyuma y’uko bagaragaje bimwe mu bibazo by’ihohoterwa bagihura naryo riterwa nuko abantu babafata nk’abadasanzwe bakabitegereza cyane bigatuma bamwe muri bo bibaviramo kwiheza.

Ibi babitangaje nyuma y’ubukangurambaga bwabereye mu murenge wa Bugeshi mu isoko rya Kabumba no mu nteko z’abaturage, hibandwa mu gukangurira abaturage gufata abafite ubumuga bw’uruhu nk’abantu basanzwe ndetse bakabita amazina yabo asanzwe.

Nezerwa Ukwishatse ufite ubumuga bw’uruhu utuye mu murenge wa Nyakiriba avuga ko hari ihohoterwa bagihura naryo bijyanye no kubareba, kubavuga ndetse n’amazina babita bigatuma batisanga muri sosiyete.

Ati‘’Ihohoterwa duhura naryo, wanyura ahantu ukabona barakureba no mu cyaro usanga batwita amazina ataduha agaciro ndetse hari n’aho baduheza cyane cyane mu mashuri bikozwe n’abanyeshuri bagenzi babo, ndasaba rwose ko ubuyobozi bwadufasha bugacyaha abantu bamwe bakitwita amazina atajyanye n’igihe kuko bituma tutisanga mu bandi’’.

Habumugisha Aboubacar wo mu murenge wa Gisenyi avuga ko bagihura n’ibibazo by’amazina bakitwa n’ababitegereza cyane bikabatera ipfunwe bigatuma bamwe na bamwe bitinya ntibegere abandi, agasaba ko hakongerwa ubukangurambaga kuko aho bwabaye bahinduye imyumvire.

Ati’’Abantu babana n’ubumuga bw’uruhu turacyahura n’ihezwa, harubwo uhura n’abantu ukabona akwise amazina atajyanye n’igihe bigatuma bamwe muri twe bahora bitinya ntibegere abandi, hakwiye kongerwa ubukangurambaga kuko aho twagiye tubukora byagiye bihindura imyumvire, bisaba kwegera abaturage cyane cyane mu cyaro kuko usanga bakiri inyuma’’.

Mpumuje Anselme uhagariye abafite ubumuga mu karere ka Rubavu yahumurije abafite ubumuga bw’uruhu abizeza ko ibibazo by’ihezwa bigiye gushira kuko babivuganyeho n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge binyuze mu kwigisha abaturage guhindura imyumvire.

Ati’’Twavuganye na ba gitifu b’imirenge y’icyaro ko badufasha mu bukangurambaga kugirango abo baturage bagifite imyumvire iri inyuma bakita abafite ubumuga ya mazina abatesha agaciro babireke ahubwo basobanurirwe ko nabo ari abantu nk’abandi kandi bafite ubushobozi bumwe, bakabikora begera abaturage mu midugudu n’utugari’’.

Mu Rwanda habarurwa abantu 1238 bafite ubumuga bw’uruhu nk’uko bigaragazwa n’umuryango w’abafite ubu bumuga. Leta y’u Rwanda ikaba yarabashyiriyeho uburyo bwo kubafasha kubona serivisi z’ubuvuzi nta kiguzi batanze zirimo kubapima amaso, kubaha ingofero, gushiririza uduheri dushobora kuvamo kanseri y’uruhu, kubaha n’amavuta y’uruhu ndetse n’amadarubindi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA