AMAKURU

UKWEZI
pax

Maurizio Sarri watozaga Juventus yirukanywe nyuma yo gusezerwa muri Champions League

Maurizio Sarri watozaga Juventus yirukanywe nyuma yo gusezerwa muri Champions League
8-08-2020 saa 17:10' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 552 | Ibitekerezo 2

Umutoza wa Juventus Maurizio Sarri yirukanywe nyuma yo gusezererwa na Lyon yo mu Bufaransa muri Champions League, ibi byatangajwe kuri wa Gatandatu.

Umukino wahuje aya makipe yombi wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, warangiye ari ibitego 2-1, mu gihe uwabanje wari warangiye ari 1 cya Lyon ku busa bwa Juventus F.C.

Byose hamwe byarangiye ari ibitego 2-2, kuba Juventus yatsindiwe mu rugo byatumye itarenga 1/8.

Nkuko byatangajwe na Juventus yagize iyi ” Juventus Football Club iramenyesha ko Maurizio Sarri yavanywe kumwanya wo kuba umutoza wambere w’ikipe.”

Ikipe irashimira umutoza kuba yaranditse amateka mashya muri Juventus yo gutwara igikombe ku nshuro ya cyenda yikurikiranya, ”

Sarri avuye muri Juventus atsinze imikino 34 muri 51 yakinye, umunani yarayinganyije naho icyenda arayitsindwa. Amanota yose hamwe yagize muri uyumwaka w’imikino (Serie A) ni 83.

Juventus kandi yabuze igikombe kirutwa ibindi mu gihugu cy’ubutaliyani ‘Italian Supercup’ nigikombe cy’igihugu ‘Coppa Italia’ cyatwawe na Napoli.

Nyuma y’umukino wanyuma Sarri yagize ati “ iyonza kubantababajwe no kuvamo, nakabaye kuba nishimye kubw’umukino twakinye.”

Yakomeje avugango “ mubyukuri nariniteze bike kuritwe, ndatekereza twakinye umukino mwiza. Twaguye muri penariti yatumye tubura imitwe yacu kandi twari dufite amahirwe nkatatu igihe twatsindaga 2-1”

Maurizio Sarri asezerewe muri Juventus amazemo umwaka. Yaje muri Juventus muri 2019-2020 nyuma yo kuva muri Chelsea 2018-2019.

Maurizio Sarri yavutse 1959 akaba afite imyaka 61.

Yanditswe na Kubananeza Willy Evode


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Innocent habumugishainnocent164@gmail.com Kuya 15-08-2020

Munyakazi wakwiyeguriye bariyabagaboko bashaka kugushira Aho gacinya yahoze ;njenkorana nabakurambere babinyeretse byinshi uzambaze

Innocent habumugishainnocent164@gmail.com Kuya 15-08-2020

Munyakazi wakwiyeguriye bariyabagaboko bashaka kugushira Aho gacinya yahoze ;njenkorana nabakurambere babinyeretse byinshi uzambaze

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA