konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Kenya: Abapolisi bibwe imbunda bagiye kureba umupira

Kenya: Abapolisi bibwe imbunda bagiye kureba umupira
17-04-2019 saa 20:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2491 | Ibitekerezo

Mu gihugu cya Kenya abapolisi baciwe murihumye bagiye kureba umukino wahuje FC Barcelona na Manchester United wabaye mu ijoro ryakeye bisanga imbunda zabo zatwawe batabizi.

Dail nation yatangaje ko Polisi ya Kenya yavuze ko ubu bujura bwabereye ku kigo cy’abapolisi cya Kobujoi mu gace ka Nandi.

Polisi iti “Abapolisi bose bari bavuye ku kigo bagiye kureba umupira ku isoko rihegereye, bagarutse bageze mu bubiko bw’imbunda basaga agasanduku zibikwamo kamenetse.”

Izi mbunda kandi bazibye zirimo amasasu 20 kuri buri imwe ariko baza gusiga utundi duce tw’imbunda tubamo amasasu(magazine) 17 tubiri n’akandi kamwe kabamo 20. Ubu haracyakorwa iperereza kugira ngo bamenye aya mabandi.

Uyu mukino wabaye ejo ku wa kabiri, FC Barcelona yatsinzemo Manchester United ibitego bitatu ku busa;bibiri bya Lionel Messi na kimwe cya Philip Coutinho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...