konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
CHENO

Ivan Minnaert yagaruwe mu ikipe ya Rayon Sports agirwa umuyobozi w’umutoza mushya

Ivan Minnaert yagaruwe mu ikipe ya Rayon Sports agirwa umuyobozi w’umutoza mushya
20-06-2018 saa 09:19' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4298 | Ibitekerezo 2

Ivan Minnaert uherutse kwamburwa inshingano zo gutoza ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza mukuru ndetse nyuma bigatangazwa ko yagizwe umutoza w’abana bato muri iyi kipe, noneho yahawe izindi nshingano aho azaba ayoboye umutoza mushya uherutse kumusimbura.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kamena 2018, nibwo iyi kipe yatangaje ko yagize Ivan umuyobozi wa siporo muri iyi kipe akaba afite inshingano zo kureberera ikijyanye n’ibikorwa bya siporo byose bivuze ko mu nshingano ze harimo no kugenzura umutoza mukuru w’iyi kipe cyane ko azaba ari nk’ushinzwe guhuza ibikorwa by’abatoza bose muri iyi kipe.

Iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti “Ivan Minnaert yagizwe umuyobozi wa siporo muri Rayon Sports akaba afite inshingano zo kureberera ikijyanyen n’ibikorwa bya siporo byose

Ivan Minnaert yasimbuwe ku mwanya wo kuba umutoza mukuru n’uwitwa Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho ukomoka mu gihugu cya Brazil ndetse akaba yarigeze gukinira ikipe y’iki gihugu kuri ubu akaba ariwe ugiye gutoza Rayon kugeza umwaka w’imikino urangiye azanakomezanya nayo umwaka utaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
DUDU Kuya 20-06-2018

iyikipe iyo ifite amafaranga irasara

husseinka Kuya 20-06-2018

ibi byemezo bihindagurika se noneho . buri masaha 12 icyemezo? Minnaert araganje da!!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • melaniecase https://www.facebook.com/drolihamiraclemedicine/
    Contact him today and he will have a testimony ... Good luck!

    Dr. OLIHA also cures:
    1. HIV / AIDS
    2. HERPES 1/2
    3. CANCER
    4. ALS (Lou Gehrig’s disease)
    5. Hepatitis B
    6. chronic pancreatic
    7. emphysema
    8. COPD (chronic obstructive pulmonary disease)

    ">Hello everyone out there, I’m here to give my testimony about a herbalist doctor who helped (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...