AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bitunguranye Byiringiro Lague ashobora kugaruka muri APR nyuma yo gutsindwa igerageza mu Busuwisi

Bitunguranye Byiringiro Lague ashobora kugaruka muri APR nyuma yo gutsindwa igerageza mu Busuwisi
21-07-2021 saa 08:43' | By Martin | Yasomwe n'abantu 597 | Ibitekerezo 1

Byiringiro Lague umwe muri ba rutahizamu b’icyizere mu Rwanda, yatsinzwe igerageza mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri yari yerecyejemo mu Busuwisi none ashobora kugaruka muri APR FC.

Uyu musore wari wasezeye abakunzi ba APR mu minsi ishize ubwo yerecyezaga mu Busuwisi, aho yari yabonye ikipe yitwa Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri.

Gusa uyu musore ubwe yitangarije ko yatsinzwe igerageza muri iriya kipe yo mu cyiciro cya kabiri yagombaga kumutangaho akayabo ka miliyoni hafi 130 Frw.

Nubwo Byiringiro Lague yatsinzwe igerageza ariko yari yakinnye umukino wa gicuti iriya kipe Neuchatel Xamax yari yakinnyemo na FC Thun ndetse ikanayitsinda igitego 1-0.

Byiringiro Lague utarongeye kugaragara mu yindi mikino y’iriya kipe, yatangaje ko yatsinzwe igerageza muri iriya kipe.

Hari hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko iriya kipe yamwifuje kuyikinira mu gihe cy’amezi atandatu ariko APR FC ikabitera utwatsi.

Mu butumwa Lague yanyijije kuri Instagram yavuze ko ibi bivugwa kuri APR ko yamwimye amahirwe atari byo.

Ati “Si ko bimeze, ahubwo amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza. Bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigizemo uruhare.”

Yakomeje agira ati “Ndizeza abakunzi banjye ko aho bitagenze neza nahabonye, aho imbaraga zanjye nke ziri nahabonye, mbasezeranya ko ngiye gukosora aho bitagenze neza, andi mahirwe nzongera kubona ko nzayabyaza umusaruro.”

Hatagize igihinduka Byiringiro Lague yazakina Shampiyona y’u Rwanda mu ikipe ya APR FC yanafashije kwegukana igikombe giheruka.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Valens Kuya 22-07-2021

Nagaruke,nubundi ntakeza kava nuri . APR na manzi ajya ibyo yakuye muri GIKUNDIRO

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA