konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Ibintu 10 umukobwa yakorera umusore akunda bigatuma amutwara umutima

Ibintu 10 umukobwa yakorera umusore akunda bigatuma amutwara umutima
26-10-2016 saa 07:20' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 24245 | Ibitekerezo 9

Kugirango umuhungu n’umukobwa bakundana bakomeze inzira yabo nziza y’urukundo rudasaza, hari ibintu by’ingenzi buri umwe akwiye gukorera undi kugirango akanyamuneza n’umunezero bihore hagati yabo.

By’umwihariko hano mu Rwanda dukurikije n’umuco, imyumvire na kamere y’abanyarwanda, hari ibyo umukobwa yakorera umusore bakundana akarushaho kumwishimira. Muri ibyo harimo ibi bikurikira:

1. Mwubahe umwereke ko ari umuntu w’igiciro kuri wowe, wirinde kumwereka ko agukundira ko uruta abandi ahubwo umwereke ko agukundira agaciro umuha abandi batamuha bityo bizatuma akwimariramo kuko burya abahungu bakunda kubahwa cyane.

2. Jya umutungura(surprise) umusohokane cyangwa umugurire impano bitewe n’ubushobozi ufite kabone n’ubwo umukunzi wawe yaba yishoboye cyane kukurusha! N’iyo wamugurira agakarita ka phone biba bihagije. Burya umukunzi wawe biramwubaka bigatuma akugirira icyizere ko utarambirije ku bintu (materialism) kandi ushishikajwe no kumwitaho.

3. Jya wishimira gusangira na we, umutumire musangire kandi umugaragarize ko gusangira na we ntako bisa! Rimwe na rimwe muri gusangira mwenyine jya umutamika burya abahungu nabo bifuza kwitabwaho nk’abana.

4. Jya umuhamagara kenshi cyangwa umwoherereze ubutumwa bugufi umwereke ko umuzirikana, umubaze uko yiriwe cyangwa uko yaramutse, niba yariye n’icyo yariye! Bizatuma ahora aterwa ishema n’uko hari umuntu umuzirikana wifuza kumumenyera buri kimwe cyose.

5. Niba muri kumwe, jya ukunda kumuganiriza ku buzima bwawe bwa buri munsi no ku dukuru tujyanye n’inshuti zawe z’abakobwa nk’uburyo babanye n’abakunzi babo n’ibindi, mbese n’ibyo ubona bikwiye ku bakundana ubivugeho utanze urugero ku bandi, bimwubakamo kurushaho kukwiyumvamo.

6. Jya umwita akazina k’igiciro muri kumwe unakandike nk’izina rye kuri nimero ye ya telefone bityo bizamwereka ko nta pfunwe uterwa no kuba umufite nk’umukunzi. Ni bibi cyane kwandika nko muri telefone izina ridasobanutse, utumenyetso cyangwa impine z’amazina kuko bishobora gutuma akeka ko umutendeka ukaba wirinda ko abandi babona utwo tuzina nka honey, my love, Sweetheart,...

7. Nimuba muri kumwe mugahura n’inshuti zawe ntukazuyaze kuziratira uwo wihebeye muri kumwe, bituma arushaho kukugirira icyizere no kumva ko umuhesha agaciro mu bandi.

8. Ntukagire ibintu byawe utinda kumugezaho. Niba ugize amahirwe nko kuzamurwa (promotion) mu kazi cyangwa ikindi kintu wungutse mu buzima, bimumenyeshe musangire ibyishimo. Nuhura n’ikibazo nabwo ntukazuyaze kumumenyesha no kumusaba inama.

9.Niba yibana jya umusura umuterere ipasi, umutekere icyayi,... Ni utuntu tworoheje ariko tumucengera agatwarwa wese.

10. Jya umuganiriza kubuzima bwanyu bw’ahazaza bimwereke ko umwibonamo, umwizera kandi umufiteho ibyifuzo byiza n’umugambi uhamye mu gihe cy’ahazaza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
Don Kuya 26-06-2018

Ibibintu n’ukuri ariko usanga abakobwa babyirinda ngo babaseka.

Ishimwe ange Kuya 18-12-2016

Ndumva njye nakirinda kujarajara mugihe mfite umukunzi ,nsuhuje uyisenga sandrine.

Ndayisaba Eric Kuya 13-12-2016

Murakoze

Maniraguha Jean` Dameul Kidume Kuya 13-12-2016

murakoze mwongere mutugezeho utundi dusha murukundo turabakunda mwese

teta nelly Kuya 6-11-2016

murakoze Ku nama mutugira mu rukundo.

dd Kuya 3-11-2016

harabasore badakunda kubabwira ibintu bose surtous kumuhamagara buri kanya umubaza ngo wariye ?numubebe s ubaza?non

NELI Kuya 28-10-2016

Komereza aho gusa umenye ko gutendeka ari bibi

Mahigira Alexis Kuya 28-10-2016

Murakoze nifujeko kungingo y’urukundo cg kubaka urugo byakwitabwaho kd hakongerwa ingufu mugutanga inama zubaka urugo cg hakanaterwa inkunga mubagiye kurushinga kuko inana zirubaka cyane nkomungo zikigihe. inama 3 natanga kubantu bakundana bari hafi kurushinga. 1 niba musore cg mukobwa warakunze irinde kongera cg kugenda wandaritse amaso nkuko wari ubayeho utarabona inshuti kuko bizagufasha kunyunrwa nuwo wakunze kd irinde kuvuga cg kubwira burimutu wese ijambo ryerekeye urukundo kuko bishobora kugukururira ibibazo. 2 harigihe umusore cyangwa umuhungu akunda hanyuma nyuma yagahe gato agashaka kwicuza mugihe ubona utakuzuzanya nuwo murikumwe akakanya, ahokugirango mukore ikintu mwishushanya please mwabihagarika umwe akicira indi nzira kuko ntibabana nuwo utiyumvamo. 3gira amakenga kd uhore wibaza unaharure inzira wowe numukunzi wawe muzanyuramo ejo hazaza kokoudatekereje ntiwatera imbere murakoze.

marcial Kuya 26-10-2016

mukomerezaho mwongereho iyindi mitoma abana nabakuye mubyabo kubera iyi mitoma mukomerezaho basaza.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...