AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : Abanyarwandakazi 10 b’ibyamamare bavuzweho kwambara ubusa. Ni iterambere ?

AMAFOTO : Abanyarwandakazi 10 b’ibyamamare bavuzweho kwambara ubusa. Ni iterambere ?
20-08-2016 saa 08:34' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 68581 | Ibitekerezo 28

Uko iterambere rigenda rikataza, ninako haboneka impinduka mu bijyanye n’imyambarire. Mu banyarwandakazi batandukanye, hagenda hagaragara abambara imyenda bamwe bita impenure, abandi bakabyita kwambara ubusa, mu gihe hari n’ababibona nk’ibisanzwe bakumva ko ari iterambere.

Mu banyarwandakazi b’ibyamamare, hari bamwe bagiye bavugwaho cyane mu minsi ishize kubera imyambarire irimo kwambika ubusa bimwe mu bice by’ibanga, kwambara imyenda ibonerana, kwambara mu ruhame imyenda yo kugana (bikini) n’indi itaravuzweho rumwe. Aba nibo tugarukaho muri iyi nkuru.

1. Asinah

Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, Mukanise Asinah yinjiye muri muzika ndetse atangira kugaragara mu ruhame yambaye mu buryo butavuzweho rumwe. Yagaragaye yambaye bikini, anasobanura ko atabibona nk’ikibazo. Nyuma gato yongeye kuvugisha benshi ubwo yagaragaraga yambaye ikanzu ibonerana igaragaza ibice bitandukanye by’ibanga.

2. Paccy

Imyambarire ya Paccy mu myaka micye ishize, yakomeje kugarukwaho n’abantu banyuranye, bagaragaza ko kuba ari umubyeyi byagakwiye gutuma atambara impenure, gusa nawe akavuga ko kuba ari umubyeyi bitagaragarira mu myambarire ahubwo bigaragazwa n’uko yita ku mwana we akamugenera ibyo akeneye byose.

3. Fearless

Umuhanzikazi Keza Stamina Fearless, ni umwe mu bazwiho kudaterwa ipfunwe na mba no kwambara imyenda igaragaza ibice by’ibanga ku mwari w’umunyarwandakazi. Kuva yakwinjira muri muzika, imyambarire ye yagiye ivugwaho n’abatari bacye.

4. Meek Rowland Mutoni

Meek Rowland Mutoni, ni umuhanzikazi w’umunyarwandakazi ariko ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari n’umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa. Kwambara bikini n’indi myenda igaragaza ibice bye by’ibanga, byagiye bigarukwaho ariko we akemeza ko abibona nk’ibisanzwe.

5. Miss Colombe

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, nawe yagiye agarukwaho n’abantu batandukanye ubwo yambaraga ikanzu ibonerana, nyuma hakaza no gusohoka amafoto ye yambaye bikini. Kuba ari Nyampinga byarushijeho kuvugisha abantu amangambure.

6. Allioni

Imyambarire y’umuhanzikazi Allioni yatangiye kuvugwaho cyane ubwo yitabiraga amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 6, kuva ubwo akazajya agaragara ku rubyiniro yambaye imyenda igaragaza imiterere y’ubwambure bwe cyangwa igaragaza imyenda ye y’imbere. Ibi byatumye mu gihe cy’aya marushanwa akunda kigarukwaho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

7. Tony

Umuhanzikazi Tonny, nawe yavuzweho mu minsi yashize kwambara imyenda ibonerana igaragaza amabere n’ibindi bice bye by’ibanga. Kuba akunze kwambara imyenda migufi nabyo ntibyagiye bivugwaho rumwe.

8. Young Grace

Umuraperikazi Young Grace, nawe yagiye agira imyambarire itaravuzweho rumwe. Urugero ni igihe yifotozanyaga n’umusore byakekwaga ko ari we mukunzi we, aho bashyize hanze amafoto menshi bambaye utwenda tw’imbere gusa.

9. Denise Gakire

Umukinnyi wa filime, Denise Gakire, ni umubyeyi w’umwana w’umuhungu ariko ntatinya gushyira hanze amafoto yambaye utwenda tw’imbere gusa. Ubwo yabazwaga ku by’iyi myambarire, yagaragaje ko atewe ishema nayo n’ababyeyi be bakaba batabigiraho ikibazo. Aha yagize ati : " Ababyeyi banjye nta kibazo babigiraho kuko bazi imico yanjye yose, bazi ibyo nkunda n’ibyo nanga… Amafoto yanjye nyashyiraho kuko mbishaka kandi nyashyira kurubuga rwanjye, njye kubwanjye numva ntawe mbangamiye. Iby’abandi uko babibona byo sinabimenya kuko sindi mu mitima yabo gusa kubwanjye numva bajya bayafata nk’amafoto asanzwe kuko nanjye nyashyiraho nk’ayandi kandi ntacyo mba ngamije."

10. Miss Isimbi Amanda

Isimbi Amanda wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2013, ni umwe mu bakobwa bakunda kwambara impenure mu ruhame, ariko by’akarusho yigeze no kujya mu birori bivugwa atambaye akenda k’imbere, nawe ubwe akaba yaraje kwemera ko yambaye ubusa ariko avuga ko yambaye akenda k’imbere gasa n’umubiri. N’ubusanzwe ariko, ni gacye wamubona yambaye imyenda itagaragaza ibice bye by’ibanga.

Wowe ubona ibi ari uguta umuco cyangwa ni ibigezweho ? Bitwaye iki ? Cyangwa ni ibisanzwe ?


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 28
FELICIEN Kuya 22-03-2021

BURIWESE NI NYUNGUZE MAN.

Sebo karisiti Kuya 14-03-2021

Bisubireho kabiisa

Nshimimana erisa Kuya 10-03-2021

Ngembona umuco waratakaye ark bisubireho ?

inosa Kuya 25-10-2020

mwi.hangn kukobnabil nz ncut ,,zanjy pow kal sbo llovi you,,0785780081

Fabrice Habiyaremye Kuya 14-09-2020

Bisubireho

niyodusenga leoncie Kuya 19-07-2020

NDUMVA BAKWISUBIRAHO

kwizera jean claude Kuya 28-05-2020

umuco waragiye urahera nk’amahembe y’imbwa, muri izo ndaya .gusa ikibabaje ni uko banduje abandi bakaba basigaye bafata kwambara ubusa nko kwamba ukikwiza,naho kwambara imyenda bisigaye bibateye isoni.nkizo ngirwa bahanzi ntizikajye kuri stage.

kwizera jean claude Kuya 28-05-2020

umuco waragiye urahera nk’amahembe y’imbwa, muri izo ndaya .gusa ikibabaje ni uko banduje abandi bakaba basigaye bafata kwambara ubusa nko kwamba ukikwiza,naho kwambara imyenda bisigaye bibateye isoni.nkizo ngirwa bahanzi ntizikajye kuri stage.

Byumvuhore Igicumbi Kuya 6-06-2019

Nibihebyanyuma arik nkabanyarwandadukomekumuco abakiwufite

niyonkuru olivier karemera Kuya 11-03-2019

ababaaaaaaa yuuuuuuuu

Ndababonye Philimon Kuya 27-07-2018

Iyo Igifu jyihaze Umafaraga Uya Fite ? Usanga Byose Wara Bujyezeho Gusa Byose Bira Jyinzwa Nurupfu Uzi ,ayo Mafaraga Biri Rwa Bapfusha Ubusa Uwa Bikora Neza Nuwampa Naducye Nkicye Nura Naho Kwirirwa Muya Tera Inyoni Sibyo ???? Ubishaka ,aza Mpamagare Byibuze Ni Mana Iza Bimwibucyira Ho ? 0726323922

-xxxx- Kuya 5-05-2018

Aba bakobwa baba bashaka iki

herman (kavumu mutete) Kuya 15-01-2018

katonda wesi na mguru ! yebaba we ! mana ube hafi kuko imperuka kuri aba baginga babakobwa igeze. gusa ntimudukasire mwa ndaya mwe ! puuu ! ntasoni ?

Eric sibirurema Kuya 6-09-2017

umuco waratakaye

jean Kuya 15-06-2017

uwabonauwomu ntuwashu tse uwomunyaranda kazitwamukore raiki ?

Niyonzima Kuya 3-05-2017

Ukoni Uguta Umuco

Rwanda Kuya 14-02-2017

Njye ikibazo sinkibona kubabikora, ahubwo ndakibona kuri mwe musakaza ibyo baba bakoze ku mbuga zose. Babikoze ntimubyiteho nabo babona ntacyo bimaze.
Niba wumvise umuntu atukana mu nzira, wagera iwawe ugasubiriramo umwana igitutsi wumvise ngo uramubaza uko abyumva ntacyo uba ukoze ahubwo uba ukimukanguriye.
Rero namwe mujye mudufasha mukora inkuru zitari izo gukwirakwiza amafuti asakare agere no ku bana bato.
Murakoze

Iradukunda Kuya 4-01-2017

Jye nta cyo navuga. Ubanza ariko abo bakobwa atari Abanyarwandakazi

JUVENS Kuya 22-08-2016

Mbega Ibituba Ndeberankicya Yang Grac

Damour Kuya 22-08-2016

ariko hari igihe umuntu yambara bitewe n’aho ari cyangwa icyo ari gukora. urugero nka bariya bisuzumishije bari kuri piscine , twese tuzi uko twambara tugiye Koga. rero ntago igihe cyose umuntu aba yambaye ubusa. ahubwo aya mafoto aba yavuye he ?

Damour Kuya 22-08-2016

ariko hari igihe umuntu yambara bitewe n’aho ari cyangwa icyo ari gukora. urugero nka bariya bisuzumishije bari kuri piscine , twese tuzi uko twambara tugiye Koga. rero ntago igihe cyose umuntu aba yambaye ubusa. ahubwo aya mafoto aba yavuye he ?

Syvanna Kuya 21-08-2016

Namwe nti mukigire abere se ndabona ntawerekanye ibyadafite hhhhhhhhh

Nahayesu Nabikiramariya Kuya 21-08-2016

mbega mbega inshyano urwanda tugushije weeee !!!kwambara ubusakoko ?reba nkuwo uheruka wa gatuba kabi kanuka ntanisoni agira akagashyira hanze !rwnda urikuganahe koko ? badepite twitoreye muri gukoriki koko ? nimba mudatoye itegeko rihana ababantu barikwicya umuco nyarwanda ntacyo mwaba mumariye abanyarwanda !rwose ndabinginze muhaguruke murwane kumuco wacu nahubundi urubyiruko (abahanzi cyane cyene girls barawishe pe !

Nahayesu Nabikiramariya Kuya 21-08-2016

mbega mbega inshyano urwanda tugushije weeee !!!kwambara ubusakoko ?reba nkuwo uheruka wa gatuba kabi kanuka ntanisoni agira akagashyira hanze !rwnda urikuganahe koko ? badepite twitoreye muri gukoriki koko ? nimba mudatoye itegeko rihana ababantu barikwicya umuco nyarwanda ntacyo mwaba mumariye abanyarwanda !rwose ndabinginze muhaguruke murwane kumuco wacu nahubundi urubyiruko (abahanzi cyane cyene girls barawishe pe !

alpha Kuya 21-08-2016

Isi iracumbagira bavandimwe ntibibatangaze ahubwo mumfashe dutabze ijuru ahari Yesu yadutabara !!

Nyokorome Kuya 20-08-2016

Ndebera nkuyumuteramwaku wanitse ubusa bulibuli kugasozi (ifoto yanyuma) yamanitse namaboko nicyuya mukwaha ubuhabuze numwe wamugurira déodorant koko ? Ubwomukwahakwe hamezekuliya ubwobutindi bwubusabwe bwobumezebute, ntibwanutse ?

Kamikazi Kuya 20-08-2016

Yeheheee !!!Uziko uno mwana agatuba ke kagaragaye ???????????????Puuuu mu Izina rya Yesu mutoke mwa ndaya mwe !!!

Nyokorome Kuya 20-08-2016

Alikwabantu nabagome nukuli, nkumuntu washutse young grace koko ngonawe niyifotoze nkabandi Imana Izamubabarire kweri ? Wagirango nimpunyu yomumashamba ya Gabon, arutwana Fearless nubwonawe atarishyashya ananuka wenibura wapfakurebesha ijisholimwe unafunzamazuru, yababababababa...... aliko mwabinyamakurumwe mbereyo kwerekana amaphoto nkaya mujyemubanza mutubaze kotwakarabye mumaso mugatondo twanyoye nicyayi nahubundi umwaku ntitwawukira mbambaroga

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA