AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibikorwa by’Indashyikirwa bya Jordan Foundation byayihesheje inkunga ya miliyoni 79 n’U Buyapani

Ibikorwa by’Indashyikirwa bya Jordan Foundation byayihesheje inkunga ya miliyoni 79 n’U Buyapani
14-03-2024 saa 15:10' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3293 | Ibitekerezo

Nyuma y’igihe kitari gito Umuryango Jordan Foundation ukora ibikorwa by’indashyikirwa bifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona, Igihugu cy’u Buyapani kibinyujije muri Ambasade yacyo mu Rwanda, cyabashyikirije inkunga ya 61.712$ (arenga miliyoni 79 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda) yo gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona kubona uburezi bugezweho.

Jordan Foundation yashinzwe na Bahati Vanessa, uyu akaba ari umubyeyi w’abana batanu, uwa kane muri aba witwa Hakiza Guy Jordan akaba yaravukanye ikibazo cyo kutabona, amuvuza mu bitaro bitandukanye mu Rwanda bigera n’aho amujyana mu Bubiligi ariko nabwo biranga, abaganga batangira kumwigisha uburyo yazita ku mwana we muri ubu buzima butoroshye, akamufasha kuzagira ahazaza heza.

Bahati Vanessa yaje kugira igitekerezo cyo gukora igikorwa cy’urukundo, ashinga umuryango udaharanira inyungu yitiriye umwana we, awita "Jordan Foundation".

Ubusanzwe Jordan Foundation yareraga abana bo mu mashuri y’inshuke, bakura bagiye kujya mu yisumbuye, bakajyanwa mu bigo byita ku bana bafite ubumuga biri i Kibeho n’i Rwamagana kuko uyu muryango utari ufite ayo mashuri abanza.

Ibikorwa by’indashyikirwa bya Jordan Foundation byakomeje gukora benshi ku mutima, ninabyo byatumye uyu muryango uhabwa inkunga n’igihugu cy’u Buyapani ngo bushyigikire by’umwihariko uburezi bw’abafite ubumuga.

Kuri iyi nshuro iyi nkunga y’u Buyapani, izafasha Jordan Foundation kubaka ibyumba bitandatu by’amashuri abanza ndetse n’inzu zo kuraramo ku bakobwa n’abahungu.

Ibi bizatuma abarangiza mu mashuri y’inshuke muri Jordan Foundation bazajya bahita bakomereza mu abanza kuri iki kigo, aho koherezwa muri biriya bigo bindi.

Amabasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima yavuze ko iyi nkunga bayitanze binyuze mu Kigega gifasha imishinga igamije guhindura imibereho y’abaturage (GGP/Kusanone), akerekana ko kugeza uyu munsi kimaze gufasha imishinga igera ku 100 mu Rwanda.

Ati “Buri wese agomba kubona uburezi bungana n’ubw’undi ntawe uhejwe. Icyakora abafite ubumuga cyane cyane abo mu miryango ikennye ntibabubona uko bikwiriye nubwo Guverinoma y’u Rwanda ikora uko ishoboye mu guhangana n’iki kibazo.”

Yavuze ko bijyanye n’indangagaciro zabo zo guhindura imibereho myiza y’abaturage, bizera ko uburezi budaheza bugomba kwimakazwa hose ndetse bukagera no ku bafite ubumuga bose, akavuga ko mu iri shuri rizaba rifunguye rizaba igisubizo ku bana benshi bafite ubumuga.

Umuhuzabikorwa wa Jordan Foundation, Isimbi Michelle yavuze ko kugeza ubu bafite abana bagera kuri 400 bategereje ko aya mashuri yuzura hanyuma bagatangira guhabwa uburezi.

Yavuze ko ubusanzwe iyo bagiye kwakira abana babanza kubitaho, abarwaye bakavuzwa, abafite ihungabana bakitabwaho by’umwihariko, abana bamara kujya ku murongo bagatangira guhabwa amasomo yo mu ishuri.

Ati “Bijyanye n’imyumvire ikiri mu bantu ko umwana uvutse afite ubumuga afatwa nk’ikibazo hari abo dusanga barahungabanye bigasaba ko tubanza kubitaho. Kubera ko abana dufata ari abo mu miryango ikennye cyane hari n’ubwo dusanga bafite ibibazo by’imirire mibi, tukabondora bagarura ubuyanja tugatangira kubaha amasomo asanzwe.”

Uyu muyobozi yavuze ko iyi nkunga igiye kubafasha gukurikirana abana kuva bagitangira amashuri y’inshuke kugeza basoje amashuri abanza, akavuga ko uko abafatanyabikorwa bazajya baboneka ari na ko bazongera amashuri kuko “uyu munsi dufite ubutaka bugera kuri hegitari.”

Jordan Foundation iyo yakiriye umwana, imufasha kubona ibintu byose akeneye kugira ngo yige neza, bikava ku mwana bikagera no ku muryango we, aho iki kigo cy’ubugiraneza gifasha abo muri iyo miryango baturukamo kubona nk’ibyo kurya, mituweli n’ibindi nkenerwa by’ibanze.

Jordan Foundation ifitanye imikoranire n’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso, ku buryo umwana uje ahita ajyanwayo gukurikiranwa, hakaba n’ubwo umwana agize amahirwe akavurwa agakira akongera kureba, akitabwaho ubundi agasubizwa mu muryango we.

Kugeza ubu abana barenga 175 bamaze kunyura muri Jordan Foundation ikorera mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, aho abagera kuri 30 ari bo bari kwitabwaho mu mashuri y’inshuke, intego ikaba kubongera uko ubushobozi bugenda buboneka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA