AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Padiri Nahimana yavuze uko afata Perezida Kagame, uko azamutsinda mu matora n’ibindi byinshi

Padiri Nahimana yavuze uko afata Perezida Kagame, uko azamutsinda mu matora n’ibindi byinshi
23-12-2016 saa 09:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20182 | Ibitekerezo 16

Padiri Nahimana Thomas uyobora ishyaka Ishema ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda, yasobanuye ibyo atekereza ku bijyanye n’uko ashobora kuzahita afungwa nagera mu Rwanda, avuga ibyo ashingiraho ashimangira ko azereka Abanyarwanda bakamutora ndetse ntiyaca ku ruhande ibijyanye n’uko afata Perezida Kagame n’ibikorwa yagejeje ku banyarwanda.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye ikiganiro kirambuye na Padiri Nahimana Thomas uvuga ko we n’abarwanashyaka be bateganya gusesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2017 hanyuma bakazahita batangira kuzuza ibisabwa n’amategeko mu kwandikisha Ishyaka ryabo ISHEMA ry’u Rwanda bityo bikazamufasha guhagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku itariki ya 4 Kanama 2017.

Ubwo yabazwaga niba nta mpungenge afite ko ashobora kugera mu Rwanda agatabwa muri yombi, cyane ko IBUKA ivuga ko yagiye akoresha imvugo zirimo gupfobya no guhakana Jenoside, Padiri Nahimana Thomas yavuze ko yumva ntacyo yishinja. Yagize ati : "Njye rwose nta mpungenge mfite z’uko nashyika mu Rwanda ngo ntabwe muri yombi. Natabwa muri yombi nta cyaha mfite ? Njye nta nyungu n’imwe mfite mu guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Jenoside yabaye ndi mu gihugu kandi yadukozeho twese ! Abavuga bene izo mvugo bajye bitonda hato batazafatwa nk’abashinyaguzi ! Gusa ndahamya ko nabo batayobewe ko nta cyaha nk’icyo kimpama."

JPEG - 189.9 ko

Padiri Nahimana akomeza agira ati : "Gusa nanone nk’umunyapolitiki ushishikajwe n’ineza y’igihugu, mfite inshingano ikomeye yo kwibutsa Abanyarwanda ko n’ubwo Jenoside ari ikibazo gikomeye twahuye nacyo, hariho n’ibindi bibazo bitoroshye tugomba gufatanya gushakira umuti. Ntidukwiye kwemera kuba imbohe z’amateka agoye, tugomba rwose gushyira ingufu hamwe tukubaka ejo hazaza haduha icyizere cy’uko Abanywarwanda batazongera gufata intwaro ngo barwane, bicane, bamarane... Niyo mpamvu ndi umutaripfana nkaba ngomba kwibutsa ko akarengane n’ivangura bigomba kurwanywa bikomeye."

N’ubwo ariko Padiri Nahimana Thomas avuga ko arwanya ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, yemera ibikorwa byinshi by’indashyikirwa yagejeje ku banyarwanda, kandi ibi arabimushimira cyane. Aha yagize ati : "Perezida Kagame nk’umukuru w’igihugu hari ibikorwa bikomeye nanjye nshima. Iyo ni inshingano ye, iyo atabikora nibwo hari kuba hari ikibazo. Ariko ikiruta byose nshima Perezida Kagame, ni uko u Rwanda ubu rutameze nka Siriya, rukaba atari igihugu kivogerwa n’ubonetse wese."

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyabajije Padiri Nahimana Thomas icyo yumva azabwira Abanyarwanda ngo bemere kumutora naramuka yemewe nk’umukandida, cyane ko yiyemerera ubwe ko ibyo Perezida Paul Kagame yakoze bikwiye gushimwa. Uyu mupadiri w’umunyapolitiki, yavuze ko hari umushinga bafite bise "Kunga Abenegihugu ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne", uyu mushinga ukaba ngo ukubiyemo ibibazo 33 n’ibisubizo byabyo bashaka kuzageza ku banyarwanda bakabona ko bakwiye kumutora.

Aha Padiri Nahimana yagize ati : "Ntabwo nzababeshya. Ntabwo nzabasezeranya ibitangaza. Ibibazo bikomeye bafite barabizi neza kundusha ! Ntacyo nkeneye kubigisha kuri iyo ngingo. Nzabereka gusa uko Leta nzaba nyoboye izakuraho inzitinzi 33 zibabuza kwiyubakira ibisubizo bikwiye."

Nahimana Thomas wahoze ari umupadiri muri Diyozeyi ya Cyangugu, yanabajijwe ibijyanye n’uko Kiliziya Gatolika yaba itamushyigikiye muri ibi bikorwa bye bya Politiki ndetse bakaba batanamushira amakenga kuko bivugwa ko afite umugore n’abana, maze asobanura ko Kiliziya atari gereza.

JPEG - 26.3 ko

Mu magambo ye, Padiri Nahimana Thomas yabisobanuye agira ati : "Ngo Kiliziya gatolika ntinshyigikiye ? Ubundi se wagirango inshyigikire ite ? Ahari dukwiye kwirinda kwitiranya ibintu. Kiliziya gatolika si GEREZA ku buryo abayoboke bayo basezera ku bwigenge bwabo. Kuba umupadiri wa Kiliziya gatolika ntibikuraho ubwenegihugu n’inshingano zijyana nabwo ! Abapadiri ni abanyarwanda nk’abandi nibyumvikane neza. Kimwe mu bintera kubaha no gukunda cyane abayobozi ba Kiliziya gatolika ni uko, muri rusange, bazi aho inshingano zabo zitangirira n’aho zirangirira. Urugero ; ntawe bahatira kuyoboka Ishyaka rya politiki runaka cyangwa gutora umukandida runaka ! Yewe nta n’ubwo bashinzwe kurwanya Ishyaka cya Umukandida runaka. Uwabikora yaba yatandukiriye. Padiri Thomas Nahimana afite uburenganzira busesuye bwo gutanga umuganda wubaka igihugu abinyujije mu nzira yo gukora politiki. Ntabwo Padiri Thomas Nahimana, aje kwiyamamariza kuba Umushumba wa Diyosezi runaka cyangwa Padiri mukuru. Ntacyo aje gusaba Musenyeri wa Diyosezi akomokamo. Kubera izo impamvu rero, nta rubanza na ruto ruri hagati ya Padiri Thomas na Kiliziya Gatolika. Abifuza ko rubaho barata igihe. Naho ibyerekeye abashaka kwinjira mu buzima bwite bw’ umuntu no kwivugira ibyo bishakiye bidafitiye n’igihugu akamaro sinabibabuza, ngo uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina !"


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 16
kato Kuya 27-12-2016

Ibintu ni biniri :
1. Padiri agiye kw isiri y agatsiko. Icyo gihe nagerayo azagataka anaherekeze PK mu matora maze narangira azamwuburire imbeho.
2. Padiri agiye arwanya agatsiko. Akigera ku kibuga cy indege î Kanombe azavuga ibitagenda anasobanure uburyo azabikosora. Icyo gihe azahita abonerwa impamvu ajugunywe mu gihome.

Nyirimanzi Kuya 27-12-2016

Uyu mupadri ibyo avuga abashije kubishyira mu bikorwa ntako byaba bisa. Mufata nk’umuntu w"umuhanga usobanura ibintu neza pee ! Ikindi kandi ibyo avuga abanyarwanda benshi (niba atari bose)niko babyumva. Karibu bwana Padri Thomas

Eric Kuya 26-12-2016

ahaaaa !!! naze yikinire gusa nzaba ndwba ikizava mumikino uyu mupadiri akina

Mob Kuya 24-12-2016

Uwo ni NDADAYE wazutse arashaka gutsemba abarokotse ntabwo umugambi was genocide yabatutsi yawushoje neza

habanzintwali mugabe robert kerry Kuya 23-12-2016

ngirango paul kagame nindashyikirwa ahubwo akwiye igikombe cya baba wa taifa kuko aho yadukuye naho aduteganyiriza ntawutabona imigabo nimigambi byiwe itariki iradutindiye ngo twongere twitorere udufitiye akamaro, arasobanutse, ntituzamutererana kandi tumuri inyuma naho abafyinata ntitukibakeneye

Ak Kuya 23-12-2016

Njye Padiri Naza nzamutora kd hari nabandi bazamutora,numvise kuri youtube asobanura biriya bibazo 33 atanga nibisubizo byabyo,.Gs sinzi impamvu bavuga ngo asesereza abacitse ku icumu,njye ntaho nabibonye,ubifite yabimpa.Cg ni kwa kundi umuntu leta idashaka bamushyraho ingengabitekerezo ya Genocide ???

Denis Kuya 23-12-2016

rekeraho padi burya akarenze umunwa karusha ihamagara ibyago bya bamwe nuko haje niterambere umuntu aravuga bakamukamera bagashyira kuri youtube rubanda rwose rukabyunva ninabyo byabaye kuri mugesera ahakana murukiko ejo bundi bamusubirijemo ibyo yavugiye kukabaya ati iryo jwi si iryanjye. none nawe padiri ngo ntupfobya génocide yakorewe abatutsi ejo bundi narabonye kuri YouTube uvugango uje ukaba president wakuraho icyunamo ngo hanyuma ninzibutso zose za génocide ugasenya . ubwo se hari ugupfobya génocide kuruta uko !

lg Kuya 23-12-2016

ALIKO, UWABAROZE NTIYAKARABYE I GIHUGU MURAGISHENYE ABANTU MURABAMAZE NONE KIRUBSTSWE MUTI, MWENE WACU, PADILI, ARAGE DUKOMEZE, AKAZI TOM NAVUGA, KILIZIYA NABS PADILI MUSARE , NGO ABAVUGIYE IBINTU AZAZE

gisa Kuya 23-12-2016

kansubize Nadine tandukanya inzangano mumitlryango umugore numugabo cg amakimbirane asanzwe nokubwa yezu ibyontibyaburaga nintumwa zafashe ibyuma icyo witiranya nugufata ubwicanyi bwirondaruhu rondaki nguze uvuguyemuntu uti simushaka ntacyomupfa naho abashakana bakicana ntawabitambika kereka ubarara hagati

kubwa Thomas ngirango ntawavuguti H.E Kagame ntacyo ataduhaye so mbere yuko iyomigabo nimigambi rero ayikora haricyasabwa nkuko yemerako Kagame ibyiza yaduhaye yabihaye twese nawe harumukoro agomba gukora mbere yibindi akorera abanyarwanda

1. navemugipadiri idini na politic ntitubyemera rwose

2. nkuko Frank habineza arikugerageza kubikora nawe mufashe dukeneye kumva ko kutavuga rumwe na leta atari ukujya kwivuruguta mumacakuriri cg kugarura amateka ya genocide dukeneyeko mwigisha abandiko kutavuga rumwe na leta arikutumvikana kwiterambere not kumateka

but Ibizava mumatora muzabyakire kuko Kagame 100% yarigeza kuko ntaho wabonumugayira yanarengejeho ahotwumvaga

icyo abanyarwanda dukeneye nuduha iterambere suguhinduranya amasura yabayobozi twumvikane akomukabike

narumiwe koko Kuya 23-12-2016

Ariko Nahimana we urasekeje cyane, ese wakubatse ibyawe ntuhere kubyo Nyakubahwa yubatse . Harya ngo kunga abanyarwanda ? uzunga abahe se bamaze kwiyunga. Shaka ubyawe naho ntagashya nakamwe uzanye ndakurahiye. Ahubwo wowe turakwamaganye turakwamaganyeeeeeeeeeee. Ese ibyabaye byose byabaye udahari kdi ko nzi kobyose wabigizemo uruhare ? Ariko urabeshya niba ushaka abandi bokwica ntabo uzabona kuko turarinzwe bikomeye. Ayo macakubiri yawe uzapfane nayo puuuuuuuuuuuuuuu . Ese wameshe kamwe

Karori Kuya 23-12-2016

@Makuba Albert, ibyo uvuga nabyo bishobora kuba byo. kuko nanjye Frank Habaineza ntangiye kumucyeka. ubu we rwose namaze kubona ko Atari muri opposition. Gusa bariya bose batangira bafite umugambi wmiza none FPR muri za techniques zayo yabona bizayibiza icyuya kubacecekesha igahita ishaka uburyo ibereka byinshi mubyo yabagabira baramutse bemeye guceceka. ubwo iyo icyo gihe abafite politiki ishingiye kunda no kwiboonera indonke bahita bemera bakajya mu kwaha.icyo gie rero aho gutora bene nkabo wareka abariho bagakomeza kuko bene abo nibo baba ari babbi hanyuma y’abandi bose.Niyo mpamvu dusabwa gusesengura cyane tugahuza ibintu byinshi ngo turebe ako abo biyita opposition batamaze kwigarurirwa n’inyungu zabo. Gusa mu Rwanda abafite umwanya cg ubushobozi bwo gukora ubwo busesenguzi ubanza ari mbarwa. Abandi nabo turi muri cya kindi cyo kuvuga ngo aho gupfa none twapfa ejo.

bahati Kuya 23-12-2016

Makuba Albert wagira ngo urabizi,Dore icyabaye ejo ubundi Ubwo padiri yafatirwaga muri Kenya ni uko interport na police ya Kenya itarizi ko uriya padiri ari gucyurwa biciye mubwumvikane.ngo ni umuryango we mu bugarama uratekanye barabimenyeshejwe

anitha Kuya 23-12-2016

Simon umvugiye ibyo naringiye kuvuga pe uwo mu padiri arikirigita agaseka Kagame tuzamugwa inyumaaaa

Nadine Kuya 23-12-2016

Ahubwo wowe witwa Simon ndabona ariwo wowe ikibazo. uri gupinga byo gupinga gusa.Nahimana ibyo avuga birumvikana Abicana n’ubu baracyicana. Turabyuka tukumva ngo umuntu yishe undi kandi experience zagaragaje ko Atari abahutu gusa bica abatutsi. numva ko n’umuyobozi w’interahamwe yari umututsi. Icyo we rero ashaka nuko nta muntu upfa ngo nuko atavuze rumwe na Leta cg ngo nuko ari ubwoko runaka. ibyo nibyo yishe kwicana kw’abanyarwanda (bikubiyemo genocide,ibyaha by’intambara, inzirakarengane za politiki n’ibindi). Gabanya rero amarangamutima ,niba ufite n’inyungu wakuraga mubutegtsi buriho ubu ugomba kwemera kuzihara ku bw’ineza y’abanyarwanda. Gusa uwo Nahimna nawe niba azanye politiki yo kubeshya abanyarwanda akavuga ibyo avuga kumunwa ku mutima we hari ivangura nahita musabira gutsindwa atararenga umutaru. kuko turambiwe abantu batubeshya bishakira inyungu zabo n’iz’ababo. Jye nteereza ko niba koko hari abapsychologists b’abahanga babanza bakadupimira abantu bose bagiye mu buyubozi bw’u Rwanda tukareba niba badafite irondokoko,irondakarere,irondadini, uburyara n’ubusambo muri bo. Yes, nta muntu uri "perfect" ariko tuzi abantu nka ba Nyerere baharaniraga ineza y’igihugu kandi ntibahutaze abaturage. utinye ko Nyere inzu afite nziza ari impano yahawe na Leta.Abana be ntibize mu mashuri ahhenze yo gusahura igihugu kandi ntekereza ko batabayeho ubuzima bubi. Naho twe mu Rwanda abayobozi bagiyeho bishimira kubanza gusahura igihugu,tukumva ngo baguze indege zihenze,bubatse amazu iyo za buraya na z’Amerika. Leta ikarihira abana babo amashuri ahenze. reka ndekera aho,gusa mbabazwa nuko benshi mubanyarwanda cyane cyane abo mu cyaro bagendera mu kigare, nta gusesengura kw’ibintu bajya bakora. bihorera mu birori, amarangamutima adafite ishingiro ,aho kwita no kugurikirana ibibazo biba biriguterwa n’abayobozi bamwe babi, b’indyarya ndetse banikunda. Abo twita "bababona" ;baharanira inyungu zabo n’iz’abo bita ababo. "so, Simon niba uri muri abo stop it plz" be honest. kandi niba hari aho nanjye mbogamye unkosore.

Makuba Albert Kuya 23-12-2016

uyu mupadiri afitanye gahunda na FPR . Koko azaza ntacyo bazamutwara . Biriya bavuga ni ukujijisha abantu . Ajye gufasha FPR gukomeza ubutegetsi bivuge mu amatora yitwa ko yarimwo opposition izwi n’amahanga . FPR yifuza kujyana mu matora niyo opposition kuko ibyitwa oppostion biri mu Rwanda byagaragaye ko ari udukingirizo twa FPR . Niriya Green Party ya koze ikinamico ryo gutanga ikirego muri Cour Supreme mugihe cy’ivugururwa ry’itegeko nshinga bwari uburyo de faire régitimer cette constitution et créditer les institutions judiciaires du Rwanda , kandi bigaragarira buri wese ko zidakorera i Gihugu ahubwo zikorera FPR

Simon Kuya 23-12-2016

Uyu mugabo wagira ngo yarasaze neza !! njye nabashije gukurikira inyandiko ze hamwe na video yagiye acisha kuri youtube ariko ibyo nasanze ni agahoma munwa neza !! imvugo ze zose ziba zigamije gusesereza abacitse ku icumu kandi tutagiye kure wahera no kuri iyo interview ubwayo, ati ndashaka u Rwanda rwabo abantu batazongera kwicana !!! ntabwo mu Rwanda abantu bicanye ahubwo intagondwa z’Abahutu zishe Abatutsi binzirakarengane (amateka ajye avuga uko ari) njye rwose sinashyigikira umugabo umeze nkawe kandi abo duhuje ibtekerezo ni benshi naho kuvuga ko azatsinda Kagame byo abyibagirwe rwose ikipe itsinda ntawabasha kuyihengamura.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA