Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, nibwo Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yasohoye mu nama y’abaminisitiri, Mabior Garang de Mabior wari Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’amazi n’ikoreshwa ryayo mu buhinzi. Yamusohoye amuziza kwambara nabi, ndetse nyuma amafoto y’indi myambarire ye akomeza gucicikana mu binyamakuru bamuha urw’amenyo none byarangiye anirukanwe muri Guverinoma.
Mabior Garang ni umuhungu wa Dr. John Garang uza ku isonga mu baharaniye kwigenga kwa Sudani y’Epfo. Mu ntangirizo za Gicurasi, inkuru nyinshi zacicikanye mu bitangazamakuru zivuga uburyo Perezida yamusohoye amuziza ko yinjiye mu nama y’abaminisitiri amuziza ko yambaye nabi.
Mabior Garang ariko ibi ntiyabyishimiye, dore ko yasubiye mu rugo kwambara indi myenda yagaruka mu nama akangirwa kwinjira, kuva ubwo akavuga ko Perezida Salva Kiir ari umunyagitugu.
Kuva inkuru za Mabior Garang zatangira gutangazwa, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru hatangiye gucicikana amafoto agaragaza imwe mu myambarire ye bivugwa ko itabereye umunyepolitiki uri ku rwego rwa Minisitiri, ibi bikaba byarakomeje kumwandagaza no kumuhesha isura mbi mu gihugu cye no hanze nyamara hari abemeza ko muri aya mafoto harimo n’ayafashwe ataraba Minisitiri.
Muri iki cyumweru dusoje, Mabior Garang de Mabior yanirukanywe muri Guverinoma ya Perezida Salva Kiir, n’ubwo asanzwe atavuga rumwe nawe bikaba binakekwa ko kuba yarandagajwe cyane byaba ari imwe mu mpamvu yatumye Perezida afata icyemezo cyo kumwigizayo.
birakwiriye rwose ko akurwamo kuko wagirango yarorowe ntiyarezwe