AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

CANAL+ yorohereje abanyarwanda gutunga Dekoderi kugira ngo baryoherwe n’imikino y’iburayi

CANAL+ yorohereje abanyarwanda gutunga Dekoderi kugira ngo baryoherwe n’imikino y’iburayi
20-08-2022 saa 08:19' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 10958 | Ibitekerezo

Mu gihe shampiyona z’imikino y’iburayi zigeze aharyoshye, CANAL+ yatekereje ku banyarwanda bifuza gutunga Dekoderi n’ibikoresho byayo ibashyiriraho poromosiyo izarangirana n’ukwezi kwa Kanama.

Kuva tariki 05 Kanama 2022, shampiyona zikomeye ku mugabane w’iburayi zarasubukuwe, ndetse by’umwihariko, CANAL+ GROUP yongera amasezerano y’uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino yose harimo SERIE A yo mu butaliyani, BUNDESLIGA yo mu budage, LALIGA yo muri Espgane, LIGUE 1 yo mu bufaransa, Shampiyona yo mu gihugu cy’Ubwongereza, Premier League ndetse n’imikino y’igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’iburayi cya UEFA Champions League.

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kuryoherwa n’ibi byiza, CANAL+ yatangije poromosiyo igenewe abanyarwanda bifuza gutunga ibikoresho byayo. Guhera kuri uyu wa gatanu tariki 19 Kanama 2022 kugeza tariki 31 Kanama 2022, Dekoderi ya CANAL+ ubu iragura amafaranga 5,000 gusa mu gihe igiciro cya Installation nacyo cyashyizwe ku mafaranga 5,000 gusa.

Ikipe ishinzwe ubucuruzi muri CANAL+ RWANDA yatangaje ko iyi poromosiyo yashyizweho mu rwego rwo kurushaho korohereza abanyarwanda kubona serivisi za CANAL+ mu buryo bworoshye ndetse no kuryoherwa na porogaramu z’ingeri zose CANAL+ ibagezaho.

CANAL+ ifite abacuruzi hirya ni hino mu gihugu ndetse n’amaduka yayo mu mujyi wa Kigali afasha umukiliya kubona Dekoderi mu buryo bworoshye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA