AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubuzima n’amateka ya Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 58 - Amafoto

Ubuzima n’amateka ya Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 58 - Amafoto
10-08-2020 saa 09:10' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 114529 | Ibitekerezo 111

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, ni umunsi udasanzwe mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuko ari isabukuru y’imyaka 58 y’amavuko ku mufasha we Jeannette Kagame.

Jeannette Nyiramongi niyo mazina yiswe n’ababyeyi be, akaba yaravutse tariki 10 Kanama 1962 nyuma y’igihe gito cyane u Rwanda rubonye ubwigenge rukava mu maboko y’abakiloni b’ababiligi. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivanguramoko, Jeannette n’umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk’u Burundi na Kenya.

Tariki 10 Kamena 1989, Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we yashakanye na Paul Kagame ari nabwo yafashe izina ry’umugabo we, kuva ubwo yitwa Jeannette Kagame. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda. Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeannette maze ajya kumusura muri Kenya, nawe amusaba kuzamusura muri Uganda. Jeanette yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Uyu muryango nyuma yo gusezerana kubana batangiranye urugendo rurerure rw’ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame nyuma y’uko Fred Rwigema yitabye Imana mu ntangiriro y’uru rugendo rurerure. Nyuma yo gutahuka mu gihugu cyababyaye, bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyari kimaze kuzahazwa n’intambara, politike mbi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni.

Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande Jeannette Kagame nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha birimo guteza imbere uburenganzira bw’umugore, uburezi, imibereho myiza y’abaturage cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y’u Rwanda n’isi muri rusange nka ‘First lady’ cyangwa se ‘Première Dame’, nyuma y’uko umugabo we Perezida Paul Kagame abaye Perezida wa Gatandatu w’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu, uyu ukaba ari umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n’uburezi bw’abana b’abanyarwanda by’umwihariko abana b’abakobwa batishoboye.

Jeannette Kagame yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye igamije ibikorwa bitandukanye twagiye tugarukaho tutibagiwe no gukumira icyorezo cya SIDA ku mugabane wa Afurika no gutanga ubufasha bw’ibanze ku bagezweho n’icyo cyorezo. Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibyo bibazo twavuze haruguru.

Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n’ubukungu n’icungamutungo, akaba yaragiye atanga ibitekerezo n’ibiganiro mbwirwaruhame byaba ibyo ku rwego rw’igihugu cyangwa se mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye harimo ibijyanye n’Imiyoborere myiza, Ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y’umwana n’umugore ndetse n’umuryango muri rusange.

Muri 2010, Madame Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y’icyubahiro y’ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by’imirire ku bana muri gahunda y’ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga w’ibihugu ku isi (ONU).

Muri 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame igihembo cyitwa “Children’s Champions Award” mu rwego rwo kubashimira ku murava n’umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw’abana mu Rwanda. Muri 2007 Umuryango Mpuzamahanga witwa ku buzima (OMS cyangwa WHO mu ndimi z’amahanga) wagejeje kuri Madame wa Perezida Kagame izindi nshingano, agirwa umuyobozi w’ikirenga w’ibikorwa by’Afrika bya gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA mu rwego rwo gukaza ibikorwa by’ubushakashatsi kuri uru rukingo rwa SIDA.

Jeannette Kagame akunze kurangwa n’urugwiro, ashyigikira uburezi bw’abana anita ku bapfakazi batishoboye

Iyi sabukuru y’imyaka 58, niyo sabukuru y’amavuko ya mbere Madamu Jeannette Kagame yizihije afite umwuzukuru, dore ko mu minsi micye ishize ari bwo Ange Ingabire Kagame yibarutse umwana we w’imfura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 111
NDAYIRAGIJE HERVE Kuya 10-08-2017

Sifite ijuru ngo ndiguhe gusa ndasaba imana izarikumere kuko ureba rubanda rucyiriritse, Sinarajyiza ntakwwifurije isabukurinziza mubyeye ndukunda. kandi sinagenda ntifurije umuryango wawe amahoro y’Imana abane nawo Imana izakumbembere ndayibisabe cyane kandi nizera ko inyumva. Murakora, Murakoze .

Alex Kuya 10-08-2017

Happy bilateral birthday our mum , we are glad to have you.

Ngambwa Steven Paul Kuya 10-08-2017

Live longer first lady ! We love you

Ngambwa Steven Paul Kuya 10-08-2017

Live longer first lady ! We love you

innocent byiringiro Kuya 10-08-2017

isabukuru nziza kuri madame wa repuburika paul KAGAME

Jean Claude Kuya 10-08-2017

Isabukuru nziza kuri H.E First Lady. Imana imwongerere imigisha.

Geradithe Kuya 10-08-2017

Isabukuru nziza Mubyeyi w’u Rwanda kandi Nyagasani akomeze akongerere iminsi yo kubaho kuko dukeneye ko uguma hafi yacu mu bikorwa byawe byiza

I@ Kuya 10-08-2017

isabukuru nziza kumubyeyi Madam Jannette Kagame,uri umujyanama mwiza wa president wacu dukunda,Imana ibahe umugisha.

Blessed Kuya 10-08-2017

YOOOOOO Happy Birthday Blessed Mother of our Nation, you are so lovely, and for real you deserve it.May the Almighty God, the giver of life and salvation, keep on Protecting you and your Beloved family.May you Live longer to see the Children of your Children,together with the Father of our Nation the President of our Country.You are such blessings from God. Love you !

J.P. Kuya 25-04-2017

Uyu mubyeyi turamukunda. Ni umunyarwandakazi mwiza ukunda igihugu n’abanyarwanda, afite n’ibikorwa bifatika, byiza. Urubyiruko rumwigireho.
Mbese ntimwatubwira nka Sport akunda cg yakoze, abantu nka 5 afata nk’intwari muri Afrika, ... mbese ubuzima bwe pe ! Nizere ko ntamwubahutse. Gusa akwiranye n’uwo barwubakanye, intwari barata Kagame Paul

SHARANGABO Jean de Dieu Kuya 20-04-2017

Ni Umubyeyi mwiza kandi yujuje ubuziranenge. mbese haba hari abandi Bbayeyi bameze nkawe

Fofo Kuya 18-04-2017

Isabukuru nziza mubyeyi wacu nkunda mana weee iyo nkubonye nzenga amarira mu maso kubera ibikorwa byiza ukora ndagukunda nu mutima wange wose ndagushimira cyaneee uburyo wubakiye inshike z inyanza uwiteka imana yo mugihugu cyo.mwijuru izabiguhembere ku munsi w urubanza ndagushimiye uburyo uzi agahinda ka bana b imfumbyi za genocide mubyeyi mvuze ibyawe bwa kwira bugacya gusa uwiteka azabiguhembere

K. J Kuya 17-04-2017

Mubyeyi mwiza Imana iguhe imigisha myinshyi, mbega ukuntu urangwa n’ineza, akenshi mbona uhora useka ugaragaza urukundo n’imbabazi ku maso, ngusabiye umugisha uturuka ku Mana, icyampa nkagira amahirwe yo kukubona nkagukora mu biganza. reka ndekere aha Imana ikomeze ibayobore neza.

Ange Kuya 11-04-2017

ndagukunda ugira urugwiro.iminsi yangezeho sinagira ababyeyi nterezako wasimbuye mama ufasha abana abakobwa abapfakazi nyagasani azaguhe ibyishimo byo kuzabana nawe ahera kuko wabaye ambasaderi w’uhoraho.

Marie Kuya 10-04-2017

Inseko izira uburyarya no guhoberana birimo urugwiro, first lady ndamukunda cyaneeeeee, we na His excellence ni intumwa z’ amahoro y’ Imana mu Rwanda

Claude Muvunyi Kuya 24-03-2017

Uru Rwanda rufite umugisha kurusha kurusha ibindi bihugu kuko abanyarwanda tunyuzwe bihagije n’ukuntu tuyobowe nkaba mboneyeho gushimira Nyakubahwa prezida wacu n’umufasha we kuko aribo Imana ikoresha ibi byose bidutera ishema u Rwanda rugezeho. Mu gushimira sinakwibagirwa n’abandi bose batanya nabo mumigendekere myiza y’iterambere tugeze. Imana ikomeze iduhere igihugu na bene cyo imigisha no gukomeza intambwe nziza y’iterambere tugezeho

Ben Kuya 23-03-2017

Imana iguhe umugisha mubyeyi mwiza.

Chaz Kuya 3-03-2017

ARIKO MANA UYU MUBYEYI WADUHAYE WARAKOZE CYANE PEE WE NUMUTWARE BATUBEREYE UMUGISHA UKOMEYE TWEBWE ABANYARWANDA URABONA UBURYO AHOBERA ABA BADAMU NABANA NURUGWIRO RWINSHI IMANA IZABIHERE IJURU MWESE NKUMURYANGO NTAKINDI TWABONA TWABASABIRA.

DUSASIMANA ELDEPHONSE Kuya 17-02-2017

TURAKUNDACYANE

-xxxx- Kuya 14-02-2017

Heya im for the first time the following. I discovered this specific table as a consequence I to discover The item faithfully of use

Munezero J Kuya 5-02-2017

Isabukuru Nziza Mom ,Stay blessing.â ¤

consolee Kuya 17-01-2017

Isabukuru nziza Mama wacu abagore watugiriye impaka impamba ishize mu ruhago komerezaho.

consolee Kuya 17-01-2017

Isabukuru nziza Mama wacu abagore watugiriye impaka impam ushize mu ruhago komeza umurego n’ubu

-xxxx- Kuya 11-01-2017

Isabukuru nziza nkundukuntu uramukanya urirekura ntiwirata komerezaho Imana iguha ijuru

Nubaha gerard Kuya 2-12-2016

Muyobozi ndabakunda knd imana ibarinde gusa itahe nubusa tuzabonana nanjye mbahobere

afuwamukama Kuya 14-10-2016

ndakwemera mama wa banyarwandanda kubyo udukorera sinabivuga ngombirangize ibyo ukora binogera imbaga y ;abanyarwanda gusa imana izaguhembe kandi isabukuru nziza wowe numuryango wawe wose

bisetsa Kuya 10-10-2016

Isabukuru nziza mubyeyi ! nkunda ukuntu utega amatwi bariya bakecuru n’abana bababaye kd ukanabafasha. Imana ugukomeze maze ubadukomereze.

kk Kuya 2-10-2016

isabukuru nziza Mubyeyi

Aphrodis Rwamakuba Kuya 27-09-2016

Isabuku Nziza Mubye Dukunda Turakwemera Cyane Natwe Uzadusure Muri Gisagara Mumurenge Wamuganza Haracyari Ikibazo Kimirire Mibi Yabana . Tubashimiye Ubwitage Mugira Kumire Mibi Yana Babatishobo Murakoze.

Aphrodis Rwamakuba Kuya 27-09-2016

Isabuku Nziza Mubye Dukunda Turakwemera Cyane Natwe Uzadusure Muri Gisagara Mumurenge Wamuganza Haracyari Ikibazo Kimirire Mibi Yabana . Tubashimiye Ubwitage Mugira Kumire Mibi Yana Babatishobo Murakoze.

J M Vianney Kuya 13-08-2016

Umunsi Mwiza Mubyeyi W AbanyarwandaTwese, Ntugasaze Komerezaho .

iNEZA TEDDY Kuya 13-08-2016

Isabukuru nziza mubyeyi, iyaguhanze ijye ikuba hafi iguhaze ibyiza mu rwakwibarutse, aho wageze harasusuruka, tugutegeye impumbya mubyeyi mwiza. Imana ikomeze iguhe imigisha yayo. NDAGUKUNDA !

Ernest Rugwizangoga Kuya 12-08-2016

Happy belated birthday our dear first lady. Thank you for every thing you have done for your country and our country !
Thank you for all the work you have done to fight the aids epidemic. Thank you for all the genuine love you have for rwandese kids

Happy belated birthday, may God bless
You and your family !

Ernest Rugwizangoga Kuya 12-08-2016

Happy belated birthday our dear first lady. Thank you for every thing you have done for your country and our country !
Thank you for all the work you have done to fight the aids epidemic. Thank you for all the genuine love you have for rwandese kids

Happy belated birthday, may God bless
You and your family !

Nana Kuya 11-08-2016

Janet Kagame nicyitegererezope. Umubyeyi ubona ukunda abantu. Arko Mana we uwampuza nuyumubyeyi niwenda umunota umwe, ubu mfite ubushobozi byanyorohera gukabya indoto arko kuko ntabwo nzarinda nisazira ntavuganye nawe. Live long mubyeyi.

jimmy Kuya 11-08-2016

isabukuru nziza y’amavuko kandi Imana ikomeze ifashe umubyeyi mukuru w’igihugu muri gahunda ze zose, kandi Imana ibahe umugisha we n’umuryango we

Janvier Kuya 11-08-2016

Mana we nkunda uyu mubyeyi ahoberana urukundo ruzira uburyarya icyazampa nkamuhobera we

umutesi Jeannine Kuya 11-08-2016

Hahirwa abo wibarutse,urukundo ugaragariza buri wese,IMANA ikomeze ikugende imbere muri byose cyane cyane ikongerere ubushobozi bwo gukomeza gufasha a bana n,abatishoboye.

Fabrice Kuya 11-08-2016

Uziko uyu mubyeyi mureba nkazenga amarira mumaso..
ubu rwose njye byaranshobeye peee kandi nziko ntashobora no kigira amahirwe yo guhura nawe kubera ko nciriritse cyane.

Ituze Kuya 10-08-2016

Isabukuru nzizaa Imana ikomeze kukurinda. Uhobera neza kabikundaaaaaaaaaaaaaaa.God bless you.

RUGANZU Kuya 10-08-2016

Happy birth mother of the africa

RUGANZU Kuya 10-08-2016

Happy birth mother of the africa

nshimyumuremyi Kuya 10-08-2016

agira urugwiro rutangaje. nabibonye yaje gutanga ibihembo by’Inkubito z’icyeza mu karere ka Ngororero. iyo ahobera abana ubona abafitiye urugwiro n’urukundo bya kibyeyi koko.

annie Kuya 10-08-2016

Isabukuru nziza mama wacu Nyagasani akomeze akuturagirire

jenny Kuya 10-08-2016

Happy birth day mum

GUIGY Kuya 10-08-2016

Isabukuru nziza mu byeyi kandi Imana ibongerere iminsi yo kubaho !

Wilson Kuya 10-08-2016

Isabukuru nziza y’amavuko kandi komerezaho kuri gahunda yo kuzamura iki Gihugu.

sultan Kuya 10-08-2016

isabukuru nziza ya mavuko mubyeyi wacu dukunda

Augustin Kuya 10-08-2016

Isabukuru nziza mubyeyi,Imana ikongerere indi minsi yo kubaho

Anny Kuya 10-08-2016

Imana imwongerere ubugingo kandi Isabukuru nziza

Umutesi Mireille Kuya 10-08-2016

Mbifurje Isabukuru Nziza Mubyeyi Mwiza.Ndagukundaaaaaa

  • 1
  • 2
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA