AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubuzima n’amateka ya Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 58 - Amafoto

Ubuzima n’amateka ya Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 58 - Amafoto
10-08-2020 saa 09:10' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 114471 | Ibitekerezo 111

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, ni umunsi udasanzwe mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuko ari isabukuru y’imyaka 58 y’amavuko ku mufasha we Jeannette Kagame.

Jeannette Nyiramongi niyo mazina yiswe n’ababyeyi be, akaba yaravutse tariki 10 Kanama 1962 nyuma y’igihe gito cyane u Rwanda rubonye ubwigenge rukava mu maboko y’abakiloni b’ababiligi. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivanguramoko, Jeannette n’umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk’u Burundi na Kenya.

Tariki 10 Kamena 1989, Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we yashakanye na Paul Kagame ari nabwo yafashe izina ry’umugabo we, kuva ubwo yitwa Jeannette Kagame. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda. Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeannette maze ajya kumusura muri Kenya, nawe amusaba kuzamusura muri Uganda. Jeanette yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Uyu muryango nyuma yo gusezerana kubana batangiranye urugendo rurerure rw’ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame nyuma y’uko Fred Rwigema yitabye Imana mu ntangiriro y’uru rugendo rurerure. Nyuma yo gutahuka mu gihugu cyababyaye, bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyari kimaze kuzahazwa n’intambara, politike mbi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni.

Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande Jeannette Kagame nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha birimo guteza imbere uburenganzira bw’umugore, uburezi, imibereho myiza y’abaturage cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y’u Rwanda n’isi muri rusange nka ‘First lady’ cyangwa se ‘Première Dame’, nyuma y’uko umugabo we Perezida Paul Kagame abaye Perezida wa Gatandatu w’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu, uyu ukaba ari umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n’uburezi bw’abana b’abanyarwanda by’umwihariko abana b’abakobwa batishoboye.

Jeannette Kagame yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye igamije ibikorwa bitandukanye twagiye tugarukaho tutibagiwe no gukumira icyorezo cya SIDA ku mugabane wa Afurika no gutanga ubufasha bw’ibanze ku bagezweho n’icyo cyorezo. Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibyo bibazo twavuze haruguru.

Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n’ubukungu n’icungamutungo, akaba yaragiye atanga ibitekerezo n’ibiganiro mbwirwaruhame byaba ibyo ku rwego rw’igihugu cyangwa se mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye harimo ibijyanye n’Imiyoborere myiza, Ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y’umwana n’umugore ndetse n’umuryango muri rusange.

Muri 2010, Madame Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y’icyubahiro y’ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by’imirire ku bana muri gahunda y’ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga w’ibihugu ku isi (ONU).

Muri 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame igihembo cyitwa “Children’s Champions Award” mu rwego rwo kubashimira ku murava n’umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw’abana mu Rwanda. Muri 2007 Umuryango Mpuzamahanga witwa ku buzima (OMS cyangwa WHO mu ndimi z’amahanga) wagejeje kuri Madame wa Perezida Kagame izindi nshingano, agirwa umuyobozi w’ikirenga w’ibikorwa by’Afrika bya gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA mu rwego rwo gukaza ibikorwa by’ubushakashatsi kuri uru rukingo rwa SIDA.

Jeannette Kagame akunze kurangwa n’urugwiro, ashyigikira uburezi bw’abana anita ku bapfakazi batishoboye

Iyi sabukuru y’imyaka 58, niyo sabukuru y’amavuko ya mbere Madamu Jeannette Kagame yizihije afite umwuzukuru, dore ko mu minsi micye ishize ari bwo Ange Ingabire Kagame yibarutse umwana we w’imfura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 111
Jmv Kuya 25-09-2021

Imana imuhe umugisha mubyo yakoze byose.

iramfashije protais Kuya 13-06-2021

PAULKAGAME TURIKUMWE NAWE IMVUGOYAWE NIYONGI RO URASHOBOYE

Robert HAKORIMANA Kuya 17-03-2021

Nanjye mwifurije isabukuru nziza kandi uwomukobwa wibarutse umwuzukuru we niyonkwe niyonkwe nkumbuye kuzabona amaso kumaso abo babyeyi b’igihugu cyacu kuko bombi basenyera umugozi umwe mukubaka igihugu cyacu UHORAHO ABAJYIMBERE.

Kamaliza Dorothee Kuya 14-08-2020

Happy birthday our first lady beautiful Mama, May God Continue to favour you with good health and long life.
Love you ⠤⠤⠤

Kamaliza Dorothee Kuya 14-08-2020

Happy birthday our first lady beautiful Mama, May God Continue to favour you with good health and long life.
Love you ⠤⠤⠤

Kamaliza Dorothee Kuya 14-08-2020

Happy birthday our first lady beautiful Mama, May God Continue to favour you with good health and long life.
Love you ⠤⠤⠤

Antoine Ndabihaze Kuya 12-08-2020

Mumundamukirize uwo muvyeyi,mumumbwirire KO duhuje tariki y’amavuka

Doreen Umwiza Kuya 11-08-2020

Muratubeshye Ian si uwa Kagame, ni uwa Gasana

Muhoza alex Kuya 11-08-2020

isabukuru nziza,,

Muhoza alex Kuya 11-08-2020

isabukuru nziza,,

Shyirambere Felix Kuya 11-08-2020

Imana ishimwe yabaduhaye mugihe nkicyi muryango mwiza !Happy birth day our first lady !

Shyirambere Felix Kuya 11-08-2020

Imana ishimwe yabaduhaye mugihe nkicyi muryango mwiza !Happy birth day our first lady !

Ayiki J.Felix Kuya 10-08-2020

Nange mbifurije isabukurunziza y’amavuko mubyeyi wacu mur’indashyikirwa sinavugabyinshi hano kuko birandenga ibikorwa birivugira,murahebuje !.

Ayiki J.Felix Kuya 10-08-2020

Nange mbifurije isabukurunziza y’amavuko mubyeyi wacu mur’indashyikirwa sinavugabyinshi hano kuko birandenga ibikorwa birivugira,murahebuje !.

Ayiki J.Felix Kuya 10-08-2020

Nange mbifurije isabukurunziza y’amavuko mubyeyi wacu mur’indashyikirwa sinavugabyinshi hano kuko birandenga ibikorwa birivugira,murahebuje !.

Ayiki J.Felix Kuya 10-08-2020

Nange mbifurije isabukurunziza y’amavuko mubyeyi wacu mur’indashyikirwa sinavugabyinshi hano kuko birandenga ibikorwa birivugira,murahebuje !.

Ayiki J.Felix Kuya 10-08-2020

Nange mbifurije isabukurunziza y’amavuko mubyeyi wacu mur’indashyikirwa sinavugabyinshi hano kuko birandenga ibikorwa birivugira,murahebuje !.

JACKY Kuya 10-08-2020

ISABUKURU NZIZA MAMAN WACU,UWAMPA AMAHIRWE YO KUKUYAMBIRAAAA.

Dusabe Jackie Kuya 10-08-2020

Mama ndagukunda cyaneeee.
Uri mwiza hose imbere n’inyuma.
Abo ubereye umubyeyi turi proud of you.
Imana iguhaze uburame,ikunezeze,ikurindane n’abawe bose. Nezerwa Mama

Dusabe Jackie Kuya 10-08-2020

Mama ndagukunda cyaneeee.
Uri mwiza hose imbere n’inyuma.
Abo ubereye umubyeyi turi proud of you.
Imana iguhaze uburame,ikunezeze,ikurindane n’abawe bose. Nezerwa Mama

Bizimana Kuya 30-09-2019

Imana igibaha umugisha muribyose.

Bizimana Kuya 30-09-2019

Imana igibaha umugisha muribyose.

Renzaho Darius Kuya 21-08-2019

Isabukuru nziza

-xxxx- Kuya 16-08-2019

KURA UNJYEJURU MUBYEY

MJ Kuya 16-08-2019

ISABUKURU NZIZA MUBYEYI MWIZA !UBUNDI IYO USHAKA KUMENYA UMUGORE UREBA URUGO KANDI URUGO NI IGIHUGU CYACU CY’U RWANDA, UMUTWARE W’URUGO NI NYAKUBAHWA PAUL KAGAME,IBYO AKORA BYIZA BIRARENZE NTAWABIRONDORA NGO ABIRANGIZE,MBASABIYE UMUGISHA NO GUKOMEZA KUMVIRA IMANA YABAHAYE URUKUNDO RUTAVANGURA.

Bobo Kuya 12-08-2019

Jeannette Kagame ni mutima w’urugo rwose ni umutoza mwiza wanyampinga rwose akwiye gufatirwaho urugero rwiza.happy birth day our mamy.o

Bobo Kuya 12-08-2019

Jeannette Kagame ni mutima w’urugo rwose ni umutoza mwiza wanyampinga rwose akwiye gufatirwaho urugero rwiza.happy birth day our mamy.o

galbant Kuya 11-08-2019

Isabukuru nziza mubyeyi mwiza twifatikanije numuryango Wanyu mubyishimo kandi turasaba ngo imana ikomeze ibarinde *

Nsabimana Jeana Pierre Kuya 21-09-2018

Uri umugore ushoboye umwe uvugwa mu Imigani ya Salomon mugice cya31 peee ! niwowe wari ukwiye Umubyeyi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuko imihate agira nawe ubimufashamo maze abatuye u rwagasabo tukibonera imigisha.murakaramba murakagwira !

NIYONKURU PATRICK Kuya 17-08-2018

Isabukuru Nziza ku mubyeyi wacu dukunda kandi dufataho urugero

kwizera Kuya 16-08-2018

Tubashimira ubwitangira mugira Imana ijye ibaha umugisha

Murutu Barwe Kuya 15-08-2018

Amateka yamuranzwe ni menshi cyane. Abamuzi cyane bavuga ko yagira ubuntu birenze kamere...

Ange Uwera Kuya 14-08-2018

HBD Mubyeyi

k.R. F Kuya 13-08-2018

Isabukuru nziza rwose ! Usibye nokuba ajyira Roho nziza ninamwiza cyane Imana ikomeze imwongerere igihe cyo kubaho

iganze Kuya 13-08-2018

Isabukuru nziza. Iriya foto akina agapira irashimishije cyane

Gerard Kuya 12-08-2018

Ukuboko kwiza kw’Imana kubane n’uyu mubyeyi hamwe n’umuryango we wose ! Turabakunda.

Vedaste Kuya 11-08-2018

Tubifurije isabukuru nziza kandi turabakunda.

Bienvenu Kuya 10-08-2018

Ntacyo twavuga kuko biba birenze ukwemera kwanjye mubyeyi,uri imfura,urasabana,turagukunda,happy birth day mubyeyi.

Bienvenu Kuya 10-08-2018

Ntacyo twavuga kuko biba birenze ukwemera kwanjye mubyeyi,uri imfura,urasabana,turagukunda,happy birth day mubyeyi.

Chris FURUMU Kuya 10-08-2018

HBD kuri First Lady !!!! imigisha kuri we n’umuryango we muri rusange !!ntakindi namwifuriza !gusa Uwiteka azanfashe rimwe nibura nzamukore mu ntoki !!!

Uwayezu sylvain Kuya 10-08-2018

Nkwifurije kujyira umusi mwiza imana ikurinde Turagukunda

Bugingo Kuya 29-08-2017

arakagira abana gusa turamukunda cyane imana imukomeze

silas HITIYISE Kuya 21-08-2017

ISABUKURU NZIZA

Fidéle Castlo Kuya 17-08-2017

Janete Kagame Numubyeyi Mwiza Ukunda Abana’ Abakuze Ndetse Ntanena N,abakene, Bose Yicarana Nabo Akanasangira Nabo, We N,umugabo we’ Plesident Wacu Paul Kagame’ N,ababyeyi Bacu Twese Nk,abanyarwanda, Imana Ibakomeze Kdi Urwanda Rwacu Ruhorane Amahoro.

MAZIMPAKA Pacifique Kuya 17-08-2017

Isabukuru nziza yamavuko madam first lady, horana umurava n’urukundo ufitiye abanyaranda.

denys Kuya 12-08-2017

Mugire isabukuru nziza mubyeyi WACU.

Claire Kuya 12-08-2017

Isabukuru mubyeyi mwiza ngukundira urugwiro ugira

Claire Kuya 12-08-2017

Isabukuru mubyeyi mwiza ngukundira urugwiro ugira

DODOS Kuya 11-08-2017

MAMY HAPPY BIRTHDAY NUKURI TURAGUKUNDA KDI WARAKOZE IBYO YESU YAGUKORESHEJE AZABIKUBE 100 CONGL

Jose Pamela Kuya 11-08-2017

isabukuru nziza mubyeyi.Uwiteka

Umutoniwase jeannine Kuya 11-08-2017

Baravuga ngo inyuma y umugabo ukomeye hari umugore wintwari iyo tubona ibikorwa Nyakubahwa President wa Republiqua akora nuko uba ubimushigikiyemwo umuri hafi urakomeye urumugore udasanzwe Happy Birthday Mum Uwiteka aguhe kuramba imyaka myinshi akunezeze kuko urabikwiye Ndagukunda kuva kera nkirumwana

Nzabana Adrien Kuya 11-08-2017

Im very happy to wish you Happy Birthday you are our Mother our vision we the Rwandan we love you too much !!!

BENI Kuya 11-08-2017

ISABUKURU NZIZA MUBYEYI WABANYARWANDA IMANA IKOMEZE IKONGERERE IMBARAGA NUBUTWALI.

mukunzi Kuya 11-08-2017

ISABUKURU NZIZA MUBYEYE IMANA YAGUHISEMO NGO UFASHE PRESIDEN WACU GUHAGARIRA ABANYARWANDA TWESE TUKWIFURIJE GUKOMEZA IZO NSHINGANO MU MAHORO NO MUMUTEKANO NYAGASANI ABANE NAMWE TURABAKUNDA

Gasabo Kuya 10-08-2017

har’ikintu cyananiye kucyumva n’ubwo Nabaga mu Rwada,jye navutse mur’ibyo bihe byo guhunga 1963 twabayeho nabi cyane njya nibuka mw’ishuri Nabaga uwa2-3 birangira ntemerewe n’ubwona kundaga kwiga, ariko icyanyicaga n’ukubona abanyarwanda birukanwa nk’abatagira gakondo, abantu beza b’abahanga b’intwari, Imana ishimwe ko batashye

NTAKIRUTIMANA ERI Kuya 10-08-2017

Jye mbonye uburyo bwo kuvugana nuyu mubyeyi uhagarariye abandi babyeyi mu RWANDA mfite byinshi namubwira ndetse namushima.0782787733/0728451460

niyonzima vincent Kuya 10-08-2017

umubyeyi wacu tumwifurije isabukuru nziza y’amavuko kdi agumye kugubwa neza

Jado Kuya 10-08-2017

Tubifurije isabukuru nziza mubyeyi mwiza Imana yaduhaye.

Liliane Kuya 10-08-2017

Isabukuru nziza Maman Jeanette kagame .

Liliane Kuya 10-08-2017

Isabukuru nziza Maman Jeanette kagame .

  • 1
  • 2
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA