AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yashimiye Modi wongeye gutorerwa kuba PM w’ Ubuhinde

Perezida Kagame yashimiye Modi wongeye gutorerwa kuba PM w’ Ubuhinde
24-05-2019 saa 08:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 362 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yashyimiye Minisitiri w’ Intebe Narendra Modi wongeye kugirirwa icyizere n’ Abahinde bakamugumisha kuri uyu mwanya.

Narendra Modi ni inshuti y’ u Rwanda by’ umwihariko akaba inshuti ikomeye y’ Abanyarwanda batujwe mu mudugudu w’ ikitegererezo rwa rweru mu karere ka Bugesera. Mu Kinyarwanda guhana inka ni ikimenyetso cy’ ubushuti bukomeye. Umwaka ushize Modi yagabiye Abanyabugesera ishyo rigizwe n’ inka 200.

Icyizere Modi afitiwe n’ Abanyarwanda yagabiye n’ Abahinde barakimufitiye. Ibyavuye mu matora kugeza ubu birerekana ko ishyaka rye Bharatiya Janata Party (BJP) ari ryo riri bwegukane imyanya igera hafi kuri 300 mu myanya 543 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Mu Buhinde, ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka bavuga ko ryagize ubwiganze mu mutwe w’Abadepite iyo ryagize imyanya 272 mu myanya 543 iba mu nteko.

Modi niwe wongeye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde kuko ashyirwaho n’ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka ryatsindiye ubwiganze mu nteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri twitter yashimiye uyu musaza w’ imyaka 68 kubera icyizere yagiriwe n’ abaturage b’ Ubuhinde amwizeza ko ubufatanya buri hagati y’ ibihugu byombi buzakomeza.

Yagize ati “Ndagushimiye Minisitiri w’ Intebe Narendra Modi kuba wongeye gutorwa ni ikizere abaturage b’ Ubuhinde bakugiriye. Kwifurije insinzi wowe n’ Igihugu cy’ Ubuhinde. Tuzakomeza guharanira guteza imbere umubano w’ingirakamaro ku bihugu byombi n’abaturage bacu”.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde watangiye mu 1999. Icyo gihe u Rwanda rwashyize i New Delhi, ibiro by’uruhagarariye, ruhohereza Ambasaderi wa mbere mu 2001.

Muri Nyakanga 2018, nibwo Modi yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda ndetse aba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Buhinde ugendereye u Rwanda. Icyo gihe ninabwo yasize agabiye inka abatishoboye batujwe mu mudugudu w’ ikitegererezo wa Rweru.

Ibyavuye mu matora by’ agateganyo bigaragaza ko Narendra Modi afite amajwi 63,6% mu gihe umukurikiye Shahili Yadavu afite 18,4%.

Inkuru bifitanye isano : Narendra Modi uherutse koroza inka Abanyabugesera yatsinze amatora


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA