AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Narendra Modi uherutse koroza inka Abanyabugesera yatsinze amatora

Narendra Modi uherutse koroza inka Abanyabugesera yatsinze amatora
23-05-2019 saa 17:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 546 | Ibitekerezo

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yatsindiye kuyobora iki gihugu mu yindi manda y’imyaka itanu mu matora rusange yamaze ibyumweru.

Ibyavuye mu matora kugeza ubu birerekana ko ishyaka rye Bharatiya Janata Party (BJP) ari ryo riri bwegukane imyanya igera hafi kuri 300 mu myanya 543 y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Ishyaka rinini bahanganye Congress Party riyobowe na Rahul Gandhi, biteganyijwe ko ribona imyanya itageze ku 100, ryemeye ko ryatsinzwe aya matora.
Abantu barenga miliyoni 600 ni bo bitabiriye aya matora amaze ibyumweru bitandatu.

Tariki ya 24 Nyakanga, Narendra Modi, ubwo yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda yasuye umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Bugesera yoroza imiryango itishoboye inka 200 binyuze muri Girinka.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Bwana Modi yashimiye abaturage, avugako "icyizere bahaye uruhande rwe kibaha imbaraga zo kurushaho kugera ku byifuzo byabo".

Mu Buhinde, ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka rigira ubwiganze mu mutwe w’abadepite iyo rigize imyanya 272 mu myanya 543 iba mu nteko.

Uyu mwaka abaturage b’Ubuhinde bagera kuri miliyoni 900 bari bemerewe gutora, aya akaba ari yo matora ya mbere yitabiriwe n’abantu benshi cyane mu mateka y’isi.

Hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyayavuyemo biri gutangazwa mu byiciro. Ibyayavuyemo bya nyuma biteganyijwe ko bitangazwa mu masaha ari imbere cyangwa nyuma yaho.

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde ni we ugira ububasha bw’ubutegetsi bwa guverinoma y’Ubuhinde. Ashyirwaho n’ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka ryatsindiye ubwiganze mu nteko umutwe w’abadepite.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA