AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yasutse Peterole ku mukunzi we asinziriye amutwika atitaye ku marira ye

Yasutse Peterole ku mukunzi we asinziriye amutwika atitaye ku marira ye
17-10-2019 saa 08:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10483 | Ibitekerezo

Umukobwa wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yasutse peterole ku muhungu bakundanaga akamushumika yakatiwe gufungwa imyaka 60.

Gina Virgilio w’ imyaka 32 yari yipfutse mu maso ubwo umucamanza yasomaga imyanzuro y’ urukiko ku iyicwa rya Michael Gonzalez.

Iki cyaha cyakozwe tariki 7 Kamena 2012, ubwo Gonzalez yari yagize isabukuru y’ imyaka 24. Uyu mukobwa yakoze urugendo rwa kilometero ajya kugura peterole.

Avuyeyo yasanze umukunzi we Gonzalez asinziriye asuka peterole ku ntebe z’ imifariso yari aryamyemo no ku matapi yo mu nzu arangije inzu arayitwika ayisohokamo afungiranamo umukunzi we.

Anchorage Daily News yatangaje ko Gonzalez yakangutse avuga ngo harashyushye harashyushyuye mbere y’ uko ashya agakongoka agapfa.

Mu iburanisha uyu mukobwa yasubije ubwenge ku gihe avuga ko ibyo yakoze yabitewe no gukoresha ibiyobyabwenge agaragaza agahinda atewe n’ ibyo wakoze aho yavuze ati “Ntakibazo twari dufitanye nta n’ icyo nakora ngo mugarure”

Musaza w’ uyu mukobwa mu buhamya yatangiye mu rukiko yavuze ko imyitwarire ya mushikiwe yahindutse kuva yatangira gukoresha ibiyobyabwenge ubwo yari afite imyaka 20.

Umucamanza Wolverton yavuze ko ibyo uyu mukobwa yakoze ari icyaha cy’ ubugome bw’ indengakamere ati “Nicyo cyaha cy’ ubugome mburanishije kuva natangira aka kazi”.

Uyu mukobwa yakatiwe gufungwa imyaka 99 harimo 39 y’ igihano gisubitse bivuze ko uyu mukobwa azafungwa imyaka 60.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA