AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umutoma wakwifashisha wemerera uwagusabye urukundo

Umutoma wakwifashisha wemerera uwagusabye urukundo
14-06-2016 saa 04:00' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9841 | Ibitekerezo 4

Ntugashavure naragushimye
Nanjye shenge niwowe nshaka
Ntukanyishishe sinagushiha
Sinagushora mu bigushobera
Kugutetesha niko mbishaka !

Wintinya jya unyizera
Warananyuze kuva nkubonye
Wanyeretse ko uri inyanzi
Unyubahira uko wambonye
Ntiwanyinuba uranyakira !

Haba mu nzozi waranzonze
Sinasinzira ntakwikanze
Mu binzamo uriganza
Unzamo umfashe ikiganza
Nkanzura ko byandenze !

Uranduhuye ndakwihaye
Mu gihirahiro urahankuye
Nzakwitaho bihebuje
N’agahinda nzagahinda
Muri byose nguhore hafi !

Cyo iturire aho watoye
Utete uturize mu gituza
Mu mutima niho ngutuje
Witurire ahataba itiku
Mu busitani bufite ituze !


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Jonath Kuya 7-12-2016

uyumutoma nidajyembega ndanyuzwe !!

marcial Kuya 24-10-2016

uyu mutoma ni danje tu mukomerezaho.

ISHIMWE Kuya 9-07-2016

uyumu toma unkuye ahantu unshyira ahandi mujyemuyidusunikira turye abanatuuuu !!!!

ISHIMWE Kuya 9-07-2016

uyumu toma unkuye ahantu unshyira ahandi mujyemuyidusunikira turye abanatuuuu !!!!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA