AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umutaliyani yashyingiranywe n’ Umurundikazi amuha impano y’ agaciro katabarika

Umutaliyani yashyingiranywe n’ Umurundikazi amuha impano y’ agaciro katabarika
17-12-2019 saa 09:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 18198 | Ibitekerezo

Burya koko ngo ‘Agahanga umugenzi kaba iyo agiye’. Umurundikazi Azama Darifa ubu ni umumiliyoneri mu buryo atari yarigeze atekereza.Uyu mukobwa w’ imyaka 22 yakundanye n’ Umutaliyani bahuriye ku mbuga nkoranyambaga. Ntabwo yari aziko uwo musore ari umunyemari. Uyu mukobwa utarashoboraga kurya gatatu ku munsi kubera ubukene yaje guhinduka urubuto rw’ umugati w’ umuryango we.

Nyuma y’ amezi atandatu baganirira ku mbuga nkoranyamba, uyu Mutaliyani yateze indege ajya mu Burundi guhura n’ uyu mukobwa. Uyu Mutaliyani Roberto Zanetti avuga ko yasanze uyu mukobwa ari mwiza cyane kurenza uko yamubonaga ku mafoto.

Uyu musore yamaze icyumweru mu Burundi arongera asubira iwabo nta n’ igice cy’ ifaranga ahaye uyu muryango gusa asiga awusezeranyije ko azagaruka.

Umukobwa avuga ko mu gihe Zanetti yari mu Burundi yitwaraga nk’ umuntu w’ umukene. Darifa akomeza avuga ko uyu musore amaze gusubira iwabo nta kintu amuhaye , inshuti ze zamugiriye inama yo kumwanga agashaka undi arabyanga ati ‘uriya niwe wanjye’.

Ubwo uyu musore yagarukaga mu Burundi yaguriye uyu mukobwa imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover, amukodeshereza inzu yo kubamo muri appartement z’ abakire anamuha amafaranga menshi yo kwiyitaho we n’ umuryango we.

Roberto Zanetti yamaze ukwezi mu Burundi asiga bashyingiranywe mu bukwe bwiza bwa Kirundi. Gusa yarongeye ajya mu Butaliyani asize uyu mugore we kugira ngo arangize amashuri ye azabone kumusanga I Rome.

Src : 24jours


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA