Bamwe mu bagore b’ abayisilamu baremewe n’ igihano cyitwa ‘Triple Tlaq’ ‘gusendwa byihuse’ bahabwa bazira udukosa tw’ amafuti.
Mu gihugu cy’ u Buhinde ahitwa Lucknow umugore yahawe gatanga n’ umugabo bamaze imyaka myinshi babana azira ko yanze kurya shikalete amuhaye.
Byabaye ku wa mbere w’ iki Cyumweru nk’ uko byatangajwe n’ ibinyamakuru bitandukanye birino na Indiatimes.
Uyu mugore witwa Simmi yari mu rukiko aburana n’ umuryango yashatsemo ikibazo cy’ inkwano. Bari mu rukiko nibwo umugabo we Rashid yamuhaye shikarete arayanga bituma ahita asendwa.
Simmi n’ umugabo we Rashid babanaga kuva muri 2004 ariko hari hashize iminsi umuryango w’ umugabo utoteza uyu mugore kubera inkwano. Mu Buhinde abakobwa nibo batanga inkwano.
Urwego rw’ iperereza mu Buhinde ruri gukora iperereza kuri iki kibazo kugira hamenyekane niba uyu mugore yararenganyije.
Gatanya uyu mugore yahawe yitwa ‘Triple Talaq’ irazwi mu idini ya Islam. Muri iyi minsi abagore bo mu Buhinde bari gusendwa n’ abagabo babo ku mpamvu zidafite ishingiro ahanini biturutse ku nkwano.
Mu ntangiriro z’ iki cyumweru umugabo wahitwa Rajasthan yasenze umugore we nyuma y’ amasaha make ubukwe bubaye amuziza ko atamukoye imodoka.
Mu ntangiriro z’ ukwezi gushize umugabo w’ ahitwa Noida yasenze umugore we amuziza ko amwatse amafaranga yo kugura imboga.
Mu kwezi kwa 6 uyu mwaka umugabo w’ ahitwa Pradesh yasenze umugore we amuziza ko yakerewe iminota 10 kugera mu rugo.
Umwaka ushize umugabo wo muri Gujarat yasenze umugore we amuziza ko abyibushye cyane.
Si aba gusa kuko muri uwo mwaka n’ ubundi umugabo wo mu karere ka Mahoba yasenze umugore we amuziza ko amugaburiye capati ishiririye.
Harimo gusabwa ko itegeko rishyira iki gihano cya Triple Tlaq ryavugururwa kuko abagore b’ abayisilamu baharenganira bigatuma babuzwa uburenganzira bwabo.