Mu gitabo cyandikwamo abaciye uduhigo ku Isi handitswemo amazina abiri iry’ umukecuru n’ iry’ umusaza bamaze imyaka myinshi babana nk’ umugore n’ umugabo.
Uyu muryango wa John Henderson w’ imyaka 106 na Charlotte w’ imyaka 105 imyaka yabo iteranyije ni 211. Tariki 15 z’ ukwezi gutaha kwa 12 bazizihiza isabukuru y’ imyaka 80 babana nk’ umugore n’ umugabo.
Ikinyamakuru Fox News cyatangaje ko John na Charlotte bamenyaniye muri Kaminuza ya Texas mu 1934. Charlotte yigiraga kuzaba mwarimu naho John yakiniraga ikipe y’ umupira w’ amaguru ya ‘Longhorns’.
Uyu muryango kuri ubu ubana mu nzu y’ amasaziro mu mudugudu wa Longhorn iwabo muri Leta ya Texas muri Amerika.
John avuga ko ibanga bakoresheje kugira ngo babane bishimye igihe kirekire ari ukubaho ubuzima busanzwe butarimo ibirenze cyane n’ ibiciriritse cyane, ikindi ngo ni ukubera inshuti uwo bashakanye.
John afite n’ agahigo ko kuba umuntu ukuze cyane mu bakiniye ikipe y’ umupira w’ amaguru ya Kaminuza ya Texas.
Bashyingiranywe mu 1939, ukwezi kwa buki bagukorera muri hoteli bishyura amadorali y’ Amerika arindwi ($7).