AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umucungagereza yakubise umugore we aranamusenda kuko yamuguriye imodoka

Umucungagereza yakubise umugore we aranamusenda kuko yamuguriye imodoka
3-03-2020 saa 07:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6987 | Ibitekerezo

Umugore yahawe gatanya n’ umugabo we w’ imyaka 47 azira ko yaguriye umugabo imodoka nshya. Umugabo yabyise agasuzuguro.

Nk’ uko byatangajwe na Anthony Okechukwu Okafor uziranye n’ uyu muryango ngo uyu mugabo avuga ko kuba umugore we yaramuguriye imodoka nshya ari ukumwereka ko amurusha akazi keza no kwinjiza amafaranga menshi kumurusha.

Okechukwu yagize ati "Umugore ukora muri kampani ikora ibintu bitandukabye ari mu marira nyuma yo gutungura umugabo we ukora muri gereza ya Nigeria akamuha imodoka nshya ku isabukuru y’ imyaka 47."

Akomeza agira ati "Umugore yagerageje kumvisha umugabo we ko yakwakira iyo mpano kuko imukwiriye, undi ahita amukubita urushyi ngo ntazongere kumusuzugura amuha impano nk’ iriya."

Uyu mugabo wari wagiye muri ibi birori by’ isabukuru y’ umucungagereza avuga ko uyu mucungagereza yakomeje abaza umugore we niba ashaka kugaragaraza ko yinjiza amafaranga menshi kumurusha.

Nyuma y’ iyi sabukuru uyu umugabo byamwanze mu nda ajya mu mategeko gusaba gatanya ubu yamaze kuyihabwa nk’ uko bitangazwa n’ ibinyamakuru byo muri Nigeria.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA