AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Menya impamvu 5 zituma abagabo bakururwa n’amabere y’abakobwa

Menya impamvu 5 zituma abagabo bakururwa n’amabere y’abakobwa
4-03-2020 saa 22:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 12535 | Ibitekerezo

Abagabo bakururwa n’amabere y’abakobwa, iyi ngingo si iyo kugibwaho impaka. Bivugwa ko amabere ari kimwe mu bintu umugabo n’umusore bareba iyo bashaka gusuzuma ubwiza bw’umukobwa, ushobora kudahita ubyemera ariko nuhura n’umugabo w’umunyakuri azabikwerurira.

Niba wumva ufite amatsiko yo kumenya impamvu abagabo n’abasore bakururwa n’amabere y’abakobwa, iyi nkuru wiyicukiriza aha.

1.Amateka ubwonko bubika

Nibyo amabere ni igice cy’ingenzi ku kiremwa muntu. Umushakashatsi akaba n’inzobere mu mikorere y’ubwonko n’imyitwarire y’abantu Larry Young, avuga ko mu gihe cyo konsa iyo umwana atamiye imoko y’ibere, umubiri w’ umugore avubura imisemburo ya oxytocin. Iyi misemburo igira uruhare mu rukundo no kwihuza kw’abantu. Umwana yumva anezerewe kandi anyuzwe iyo ari konka kubera iyo misemburo. Uyu muhanga avuga ko iyi misemburo yubaka mu mwana w’umuhungu ikintu gituma igihe cyose abonye ibere ry’umugore cyangwa umukobwa yumva bimunejeje kabone niyo yaba yarakuze amaze kuba umugabo.

Dr. Young avuga ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina iyo umugabo akorakoye ibere umubiri w’ umugore uhita wongera kuvubura ya misemburo bigatuma imibonano y’ umugore n’umugabo igenda neza.

2. Amabere arashimishije kuyareba

Abagabo mu buryo batazi baremye ku buryo bashimishwa no kureba amabere y’abagore, abe mato, aringaniye, cyangwa manini, bisaba n’aho amabere ari kimwe mu bice by’umugore biremanye ubuhanga bukurura abagabo.

3. Abagabo banezezwa no gukorakora amabere y’ abagore babo

Amabere ni kimwe mu bice byihutisha ubutumwa n’ibyumviro bibwira umugore n’ umugabo ko mugenzi we akeneye ko bakora imibonano mpuzabitsina. Ari umugabo ari umugore ukorewe ku ibere bombi baranezerwa.

4. Mu mabere ni ahantu heza ho kuruhukira

Mu buryo butaragaragazwa n’ umuhanga uwo ariwe wese abagabo bumva baguwe neza iyo barambitse umutwe wabo ku mabere y’umugore. Iyo umugabo arabutswe amabere y’umugore mu mubiri we hirukankamo amashanyarazi ku buryo ushobora kumwitegereza ukabibona ko yagiye kure mu bitekerezo. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umugabo yitegereza amabere y’umugore iminota 15 ku munsi bituma abaho bituma aramba kandi akabaho afite ubuzima bwiza.

5 Hari ibanga ridasanzwe

Iyo umugabo atangiye kwitegereza umukobwa mu mabere ahita yumva amukunze kurushaho. Amabere ye amubera inkomoko y’ibyiyumviro bikomeye muri we ariko atabasha gusobanura. Amara igihe cye kinini yitegereza iryo banga rihishe mu myenda y’umukobwa kugeza igihe aribonye neza.
Amabere ateye neza, akurura amarangamutima ya buri mugabo wese.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA