AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Inkingi 10 wakubakiraho urukundo rugakomera

Inkingi 10 wakubakiraho urukundo rugakomera
27-06-2020 saa 16:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 13404 | Ibitekerezo

Gukunda ni ibintu abantu bose bakunze kunyuramo n’ubwo batabinyuramo mu buryo bumwe. Niyo mpamvu no kwerekana urukundo abantu batabihuza bitewe n’uko buri wese agira uburyo bwe akoramo ibintu.

Urukundo ni kimwe mu bintu bishimisha hagati y’ababana kuko aribyo byishimo bya mbere bigeza umuntu ku iterambere. Ibi bisaba uruhare rwa buri wese kandi akumva ko gukunda umuntu uba ufite n’inshingano zo kubimwereka.
Niyo mpamvu ari ingenzi kumenya uko uwo ukunda ubimwereka, ukamenya ibyo ashima n’ibyo adashima, mukamenya n’uburyo bwo gukemura bimwe mu bibazo muhura nabyo mu rukundo kuko ngo ntazibana zidakomanya amahembe.

Abahanga mu bijyanye n’imibanire mu bushakashatsi bakoze bagaragaza ibintu bigera ku icumi byagufasha gukomeza kuhira no kubagarira urukundo rukarangwa no kwizerana.

1. Ubuzima bw’abakundana bugomba kuba ari ibanga :

Si byiza gushyira urukundo rwanyu ku karubanda kuko uburyo mwishimiranyemo ni ubuzima bwanyu bwite. Iri ni ikosa rikunda gukorwa n’abantu benshi aho ubu bushakashatsi buburira abakunda gushyira amafoto yabo hanze ku mbuga nkoranyambaga y’ubuzima bwabo ko Atari byiza. Babigereranya ko ari nko gutumira isi yose ngo ize yinjire mu rukundo rwanyu.

2. Kumenya uburyo mukemuramo amakimbirane hagati yanyu :

Abantu bari mu rukundo birabujijwe kwihutira gushyira ikibazo mwagiranye hanze mutarakiganiraho ngo mugishakire igisubizo gihamye. Iri ni ikosa kuko hari abirukira mu kugisha inama ibi bikaba bivamo gusenya urukundo rwabo. Akenshi iyo ugishije inama mbere yo kuganira bituma uyoboka ibitekerezo abo hanze baguhaye ukaba wafata umwanzuro udakwiriye kuko bamaze kuyobya ibitekerezo byawe.

3. Kwiga gutegana amatwi :

Iyi ni ingingo ikomeye ku babana bakundana kuko guha umwanya mugenzi wawe ari ikintu gikomeye. Mutege amatwi wumve ibitekerezo bye, ntumwereke ko urangaye kuko birababaza kandi akenshi ibyo akubwira ni ibintu aba yabanje guha umwanya muri we.

4. Kugira umwanya wihariye ku bijyanye n’urukundo rwanyu :

Iki ni kimwe muby’ingenzi abantu benshi bakunda kwirengagiza cyane cyane abatagira umwanya mu buzima bwabo bitewe n’akazi bakora. Aha ubu bushakashatsi butanga inama ko uyu mwanya hari uruhare rukomeye utanga mu kubaka urukundo kuko akenshi amagambo, inama, kwishimirana, gusangira bibera muri uyu mwanya ari ikintu kidashobora kwibagirana n’igihe habayeho kuba umwe yababaza undi.

5. Guharanira ukuri :

Akenshi mu rukundo iki ni kimwe mu by’ingenzi gisenya urukundo kuko ukuri ni ikintu gikomeye. Birababaza kuba wavumbura ko mugenzi wawe hari ibintu aguhisha. Abafite ingeso zo kubeshya bagirwa inama zo gukora imyitozo imwe n’imwe yo kwiga kubwizanya ukuri kuri bagenzi babo kandi igihe habayeho kubeshya ugahita wigarura.

6. Kugerageza gukora ibintu bishya :

Gukora ibishya ni kimwe mu bituma umuntu asigarana byinshi muri we akaba yagira icyo yibuka igihe batari kumwe. Gerageza gukora akantu gashya nko kuba mwarebana filme, imyidagaduro, kwicara ahantu hatuje ukagira icyo umubwira, kwigana akaririmbo mukajya mukaririmbana, kumwereka ikintu uzi neza ko atari yabona n’ibindi.

7. Kutiha rubanda :

Ni ikosa rikomeye hagati y’abakundana kuvuganaho , umwe akaba yanegurira mugenzi we ikitagenda ku wundi. Niba mugenzi wawe yakoze ikosa, mwegere kandi wirinde gutangaza ingeso ze.

8. Kuganira uko buri wese abona undi :

Iki kiri mu bintu binezeza abakundana cyane cyane ab’igitsina gore. Umuco wo gushima ni umuco mwiza kandi wubaka ikizere hagati y’abakundana. Niba hari ikintu mugenzi wawe yakoze neza bimubwire kandi umwereke ko bishimishije kandi niba hari n’ikitagenda kimubwire . Gusa aha uba ugomba kwirinda kumugayira mu ruhame ukazirikana kimwe twavuze haruguru cyo kutishyira kukarubanda.

9. Kurangwa n’ubufatanye :

Iri ni ryo bita iterambere kuko iyo imibereho y’urukundo irimo ikibazo ntabwo mushobora gutera imbere. Mugomba kumvikana ku kintu buri wese yakora kandi kigomba kubagirira akamaro mwembi kuko iyo habayeho kuba umwe yakora icyo yishakiye nta kabuza urukundo rurasenyuka.

10. Ntuzarambirwe gushimira :

Amagambo “ Mbabarira, ndagukunda, urakoze “ ni amagambo aryohera amatwi kandi ashimisha. Ntugahweme na rimwe kuyabwira mugenzi wawe kuko ni amwe mu magambo yubaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA