AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Impirimbanyi y’ uburenganzira bw’ abagore yasabye abagore bubatse guca inyuma abagabo babo

Impirimbanyi y’ uburenganzira bw’ abagore yasabye abagore bubatse guca inyuma abagabo babo
19-04-2019 saa 09:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6676 | Ibitekerezo

Umunyeshuri wo mu gihugu cya Nigeria wiyita impirimbanyi y’ uburenganzira bw’ abagore yagiriye abagore bafite abagabo inama yo kubaca inyuma cyane, agaragaza n’ icyo bizakemura nibasambana n’ abasore bananutse. Gusa abagore bagenzi be bamwamaganiye kure.

Uyu mugore ukiri muto wamamaye ku mbuga nkorambaga ku izina cya ‘Chivie’ avuga ko abagore bubatse nibaca inyuma abo bashakanye cyane bizatuma abagabo bisubiraho bagakuraho imbogamizi zibabuza gutera akabariro neza.

Mu butumwa butavugwaho rumwe yashyize ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Ndashaka ko abagore bubatse baca inyuma abagabo cyane, bagasambana n’ abagabo bakiri bato kandi bananutse. Nibijujuta, muzababwire inda, uruhara no gutera akabariro iminota ibiri. Nimutume abagabo batera intambwe mu gutera akabariro kandi bakore siporo(Gym).”

Ubu butumwa ntibwakiriwe neza n’ abagore bagenzi ba Chivie, umwe mu bateranya n’ ubu butumwa yamubwiye Chivie ko abagabo ari abatware bagomba kubahwa.

Sayyada ati “Ndashaka kuba umucakara w’ umugabo wanjye, nkamutekera, nkamumesera, nkamukorera icyo ashaka cyose ntagutekereza kuruhande. Abagabo ni abami kandi bakwiye gufatwa nk’ abami”.

Abandi bagore babwiye Chivie ko iyo umuntu asambanye rimwe abigira akamenyero ku buryo n’ igihe umugabo yaba yarasubiranye ubushobozi bwo gutera akabariro neza umugore wagiye mugeso z’ ubusambanyi atabireka bamuha ingero z’ abagore batangiye guca inyuma abagabo babyita ibyoroshye kubireka bikananira.

Gucana inyuma biza ku mwanya wa kabiri mu bitera gatanya nk’ uko byagaragajwe n’ ubushakashatsi bw’ ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyitwa ‘National Center for Biotechnology Information (NCBI).

Ubu bushakashatsi bwakozwe muri 2014 bwerekanye ko gucana n’ inyuma bitera gatanya ku kigero cya 59,6% mu gihe ikiza imbere mu bitera gatanya ari uguhararukwana bitera gatanya ku kigero cya 75%.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA