AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Impanga zisa cyane zihebye kubera itegeko rizikoma mu nkokora

Impanga zisa cyane zihebye kubera itegeko rizikoma mu nkokora
24-12-2018 saa 15:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11115 | Ibitekerezo

Impanga ebyiri z’ abakobwa zisa cyane, ubu zabuze ayo gucira n’ ayo kumira nyuma yo gukunda umuhungu umwe zikanashaka gushyingiranwa nawe ariko zikaba zitabyemerewe.

Anna na Lucy De Cinque b’ imyaka 33 bamaze imyaka 6 bakundana n’ umusore witwa Ben Byrne. Ku bwabo bumvaga igihe kigeze ngo urukundo rwabo rutere indi ntambwe.

Mu kiganiro bari batumiwemo na televiziyo y’ iwabo muri Australia bagize bati “Dukunda umuhungu umwe, Ben, twumvaga umunsi umwe tuzashyingiranwa nawe ariko ntabwo itegeko ribitwemerera. Twakora iki ?”

Aba bakobwa bashyize videwo y’ icyo kiganiro ku rubuga rwa instagram bayiherekeresha amagambo agira ati “Dufite ikibazo kihariye. Turashaka turongorwa n’ umugabo umwe”

Anna na Lucy bagize iki gitekerezo nyuma baza gusanga hari itegeko ryo muri Australia ryatowe mu 1961 ribuza abagore babiri kurongorwa n’ umugabo umwe.

Aba bakobwa bombi bavuga ko kuva kera na kare buri umwe yifuzaga kuzashyingiranwa n’ umusore w’ umumekanisiye, igihe kiza kugera bombi bakundwa n’ umumekanisiye witwa Ben.

Gusa kugeza ubu ntibazi uko bazabyifatamo kuko amategeko y’ igihugu cyabo abazitira ku cyifuzo cyabo, nubwo bari babereye inyangamugayo Ben bakamwizeza ko bombi bazamubera abagore.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA