AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo wamenya ku mukobwa w’ imyaka 19 ukorera miliyoni 2 Frw umunsi umwe

Ibyo wamenya ku mukobwa w’ imyaka 19 ukorera miliyoni 2 Frw umunsi umwe
20-06-2019 saa 08:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 20106 | Ibitekerezo

Umukobwa w’ Umwongerezakazi witwa Chloe yahishyuye ko akorera ibihumbi 2 by’ amayero buri joro ayakuye mu mwuga akora utavugwaho rumwe wo gushimisha abagabo.

Uyu mukobwa w’ imyaka 19 amaze imyaka ibiri akora uburaya mu Bwongereza. Yabutangiye afite imyaka 17 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

Imibare itangwa na Leta y’ Ubwongereza igaragaza ku iki gihugu gifite indaya 75 000 ziganjemo abatarageza ku myaka y’ ubukure bakomeje kwiyongera muri uyu mwuga uko bwije n’ uko bukeye.

Chloe , ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyamusanze mu cyumba cy’ imwe muri hoteli zo mu mujyi wa London. Yari afite igikapu cyuzuyemo udukingirizo, ibikinisho bikoreshwa ubusambanyi, amavuta akoresha mu mwuga, n’ ibinini bituma adasama.

Uyu mukobwa uvuga ko atewe ishema n’ akazi akora, avuga kandi ko buri joro yinjiza ibihumbi 2 by’ amayero. Asambana n’ abagabo b’ abakire biganjemo abanyamahanga. Nubwo aba afite udukingirizo ngo hari ubwo umukiriya yanga gukoresha agakingirizo ngo icyo gihe igiciro kiyongeraho amayero 50.

Chloe igikapu cye kibamo udukingirizo, ibikinisho n’ amavuta amufasha mu buraya

Uyu mukobwa avuga ko yumva ari umukobwa nk’ abandi kuko ngo abakobwa bose bagira igitsina ati “Buri wese agira igitsina, kuba nsha abantu amafaranga ku cyanjye ntabwo bingira umuntu utandukanye n’ abandi”.

Chloe avuga ko mbere y’ uko atangira gukora uburaya nk’ umwuga yari asanzwe asambana, ngo kuba asigaye abikora bikamwinjira amafaranga yumva bimuteye ishema.

Avuga ko uburaya yabutangiye abwigishijwe n’ urubuga indaya zigurishirizaho. Urwo rubuga ntabwo rwita kukuvuga ngo umukobwa ntarageza ku myaka y’ ubukure. Yakuze ari umwana mwiza warezwe neza ariko nyuma byaje guhinduka yisanga akora uburaya.

Mu minsi ibiri yari amaze mu mujyi wa London , ubwo yaganiraga n’ itangazamakuru yari amaze kuryamana n’ abagabo 12. Ibihumbi 2 by’ amayero yavuze ko akorera buri joro ni impuzandengo kuko hari igihe akorera ibihumbi 6 by’ amayero ijoro rimwe.

Urwo rubuga rucuruza abakobwa bo gushimisha abagabo ’Webcam’ , rwandika abakobwa bafite kuva ku myaka 12 kuzamura. Ibarura ryakoze na Leta y’ Ubwongereza ryagaragaje ko abenshi mu bakobwa bakora uburaya muri iki gihugu ari abatarageza ku myaka 18.

Chloe nubwo avuga ko kuba akora uburaya bimuteye ishema afite impungenge ko igihe azaba yarashatse umugabo ingeso ishobora kuzanga akajya amuca inyuma.

Ni uku yambara mu cyumba ngo akurure abagabo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA