AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo wamenya ku migenzo 7 ikorerwa mu bukwe irimo no gusiga igifunguzo

Ibyo wamenya ku migenzo 7 ikorerwa mu bukwe irimo no gusiga igifunguzo
20-12-2019 saa 07:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3848 | Ibitekerezo

Ushobora kuba wibaza uti kuki umugeni ahagarara ibumoso bw’umugabo n’ibindi. Hari ibintu byinshi bikorwa mu bukwe ukaba wakwibaza icyo bisobanuye bikakuyobera. Abenshi barabibona ntibabyibazeho abandi bakabiha ubusobanuro bwabo ariko burya biba bifite aho byaturutse n’impamvu zabyo.

Muri iyi nkuru twagukusanyirije imihango 7 ikunze gukorwa mu bukwe n’ibisobanuro byayo.

1. Impamvu abasore bapfukamisha ivi igihe basaba umubano (gutera ivi)

Gutera ivi igihe umusore asaba umukobwa ko bazabana bifatwa nk’ikimenyetso cyo kubaha no kuba aretse ibindi byose akishyira mu biganza byawe.

Iki gikorwa kigaragaza ubumuntu bwe imbere y’umukobwa yifuza ko babana no kugaragaza ko arekuye ubuzima bwe bwa gisore akabusiga inyuma akishyira mu biganza by’umukobwa.

2. Impamvu umukwe agira umusore umugaragiye (Best man)

Uyu ni umugenzo uturuka mu mateka y’igihugu cy’u Bwongereza aho bari bafite umuco w’uko umukwe afata inshuti ye yizera cyane kandi y’inyembaraga ikamuba hafi igihe cy’ubukwe ku buryo aba yizeye ko umutekano w’umugeni we urinzwe neza mu gihe cy’ibirori.

Gusa hari imwe mu mico yagiye iva ahandi ugasanga abantu barayifata ukwabo gutandukanye n’inkomoko yayo. Kugeza ubu bisa nk’aho uyu musore uba bugufi y’uwakoze ubukwe aba ashinzwe kumusukura no kugira ibyo amufasha igihe amwiyambaje ibirori biri kuba.

3. Impamvu umugeni agira abandi bakobwa bamwambariye hafi ye

Mu bihe byo hambere aba bakobwa babaga bagomba gufasha mu myiteguro y’ubukwe ariko byaje guhinduka mu gihe cy’Abaromani aho batangiye gukoreshwa bambarira umugeni. Habaga hagamijwe ko aba bakobwa bayobya cyangwa bakajijisha imyuka mibi igihe yabaga yashaka gutera cyangwa guhemukira umugeni mu gihe cy’ubukwe.

Bamwe mu baganiriye n’Inyarwanda dukesha iyi nkuru bavuga ko ubu muri iki gihe hari abaherekezwa n’abakobwa hagamijwe ko kuba ari benshi, beza kandi bambaye kimwe bishobora kuryoshya ifoto. Hari n’abavuga ko ari ukwigaragaza kugira ngo n’abandi basore bakeneye abageni babone dore ko hari n’abava mu bukwe runaka bamaze gutangira gukundana.

4. Impamvu umugeni agenda ibumoso bw’umukwe

Byajyaga bibaho muri bimwe mu bihugu ko abageni bajyaga bakunda gushimutwa. Ibi rero byatumaga umugeni agomba kugenda ibumoso bw’umukwe kugira ngo igihe hari abashatse kumushimuta amufatishe imoso yifashishe ukuboko kw’iburyo ubusanzwe kuzwiho kugira imbaraga maze akure inkota atangire kumurwanirira.

Nyamara ubu iyo uganiriye n’abantu batandukanye barimo n’abakoze ubukwe usanga bavuga ko batazi impamvu y’uku kuba umugeni agenda ibumoso bw’umugabo ngo uretse kuba baravutse babisanga.

5. Impamvu umugeni ajugunya indabo mu bitabiriye ibirori

Uyu ni umuco ukomoka mu Bufaransa kuva mu kinyejana cya 14. Muri ibyo bihe ngo byabaga ari amahirwe kubona agace gato ku ikanzu y’ubukwe umugeni yabaga yambaye. Gusa byaje kugenda bihinduka bitewe no kuba abageni baba bihuta bajya mu kwezi kwabo kwa buki no kwirinda kwangiza iyo kanzu n’ababafata babirukaho ngo bashiture iyo kanzu.

Byaje gusimbuzwa ko abageni bajugunya indabo ngo bashimishe abaje mu birori indabo zikaba zizerwa ko zizana amahirwe mu rukundo mu gihe kizaza. Nizo zasimbuye kuba buri wese icyo gihe yaraharaniraga kubona agace gato ku ikanzu y’umugeni kuko byashoboraga guteza akavuyo n’ibindi bibazo.

Kugeza ubu rero ababikora usanga baba bagamije kwinezeza kuko abenshi bavuga ko batemera niba byazana amahirwe mu by’ukuri nk’uko aya mateka abigaragaza. Icyakora hari abajya guhuza ubusobanuro n’aya mateka kuko hari bamwe bizera ko usamye ruriya rurabo cyangwa uwo ruguyeho ari we ukurikiraho mu gukora ubukwe.

6. Impamvu abageni bambara agatimba

Ibi byaturutse mu mateka y’Abaromani aho bizera ko kwambara agatimba k’umweru birinda umugeni guterwa n’imyuka mibi. Ibi ahanini bishingira kuri iriya myizerere yabo y’imana zitandukanye.

Kugeza ubu hari abafata kwambara agatimba nko kugaragaza ko ugiye gushyingirwa akiri umukobwa ndetse hari n’abongeraho ko aba akiri isugi. Ibi bigaragazwa n’uko mu muco Nyarwanda umuntu ukoze ubukwe yari asanzwe ari umugore cyangwa yarabyaye ataba yemerewe kwambara kariya gatimba ngo yipfuke mu maso hose mu gihe uwari umukobwa yipfuka hose akipfukura nyuma yo kurangiza gusezerana abisabwe na Padiri cyangwa Pasiteri.

7. Impamvu baturitsa champanye n’ibindi bituritswa mu bukwe

Ibi bifite inkomoko mu mateka y’Abatariyani aho bajugunyaga isukari hejuru mu bihe runaka byihariye. Mu Bongereza bo hambere bo bajugunyaga intete z’umuceri hejuru mu gihe biteguraga ubukwe. Ibi byose byakorwaga nk’ikimenyetso cyo kwifurizanya uburumbuke.

Ese kugeza ubu abaturitsa champanye kiba ari ikimenyetso cy’uburumbuke ? Hari imigenzo myinshi irimo n’iyo tutagaragaje hano ikorwa mu bukwe.

Uretse ibisobanuro byayo biterwa n’aho yakomotse, hari abamaze kuyiha ibindi bisobanuro bitandukanye hari n’ababikora kuko babibonye ahandi ariko batazi icyo bimaze. Rimwe narimwe hari n’ibitwara amafaranga ariko wareba icyo bimaze ukakibura.

Nawe aho uba uzi ibikorwa muri ibi twavuze, ubona bihabwa ubuhe busobanuro ? Ubona bikiri ngombwa ko bimwe muri byo bikorwa ?


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA