AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibyo wakorera umukunzi wawe igihe yababaye

Ibyo wakorera umukunzi wawe igihe yababaye
2-06-2020 saa 12:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3261 | Ibitekerezo

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika bwerekana ko uburakari bugira ingaruka kuri 18% by’ abaturage ba ho. Guteretana rero bifatwa nk’ ibintu bizana umunezero ariko hari ubwo umukunzi wawe aba yarakaye cyangwa yifite mo umunabi ukaba wagira ngo uwo munsi guteretana byahagarara ndetse ukiheza ariko siko bigomba kugenda.

Twifashishije urubuga Wikihow twaguteguriye ibintu wakorera umukunzi wawe igihe afite umunabi kugira ngo akanyamuneza kagaruke.

1. Guteka : Igihe umukunzi wawe afite umunabi ukabibona cyangwa akabikubwira, uwo munabi uragenda igihe mufatanyije guteka. Akajya akora kimwe ukora ikindi. Ibi kandi biranashimisha igihe cyose bikozwe n’iyo haba ntakibazo cyabaye ho, usanga binezeza umwe mu bakundana kubona bari gufatanya umurimo nk’uwo ubusanzwe usa nk’uwahariwe bamwe.

2. Igitaramo : Igihe umukunzi wawe afite umunabi, kumubwira mukajyana mu gitaramo aho abahanzi baje kuririmba,bimufasha kugarura akanyamuneza.

3. Filime : Kurebera filime mu ruhame ahantu hari umwijima hari abo bifasha kwirukana umunabi ariko si bose babikunda kuyirebera mu ruhame. Igihe rero umukunzi wawe kurebera filime mu ruhame bitamufasha kwishima mwakwicara ahantu hatuje mu rugo mukaba ariho muyirebera. Biba byiza iyo ari filime yakiniwe ahantu mu mashyamba cyangwa ahantu nyaburanga kuburyo ahareba akishimira ubwiza bwa ho akibagirwa ibyo yarimo atekereza.

4. Kwiga : Ubwoba bwo gutinya gutsindwa nabwo hari abo butera umunabi, igihe ubona umukunzi wawe atishyimye kandi ubizi ko ari umunyeshuri, kumufasha gusubiramo amasomo ye ni kimwe mubishobora kumufasha kwikuramo umunabi kuko abona ko atari wenyine.

5. Kuganira : Ibi byose byavuzwe haruguru ntabwo bisimbura ikintu gikomeye cyo gufasha umuntu utishimye aricyo kumuganiriza. Iyo uganira n’umukunzi wawe niho ushobora kumenyera impamvu yatumye atakaza ibyishimo. Muri uko kuganira ugomba gutuma akwizera ku buryo yemera kukubitsa amabanga ye. Igihe muganira ugomba kumufasha kwibuka no guha agaciro ibyiza yagezeho no kumurema mo icyizere ko ibyiza biri imbere.

Hari ubwo na none umuntu agira umunabi bitewe n’uburwayi ariko wowe umureba ukaba utahita ubibona. Igihe rero ugerageje gufasha umukunzi wawe ukamukorera byose ushoboye ukabona ntacyo bitanga ni ngombwa kumugira inama yo kujya kwa muganga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA