AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibintu 4 by’ingenzi ugomba kuzirikana igihe utegura ubukwe

Ibintu 4 by’ingenzi ugomba kuzirikana igihe utegura ubukwe
2-06-2020 saa 13:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4344 | Ibitekerezo

Ubukwe ni igikorwa kinini kandi kigaragariramo ibintu by’ingenzi. Ni naho hagaragarizwa indahiro y’uko uko gushyingiranwa bigomba gutuma mubana ubuzima bwose.

Igihe rero uri kwitegura ubukwe hari ibintu by’ingenzi buri wese aba akwiye kubika mu bitekerezo bye birenze ku kuba wibwira ko ubukwe bwawe buri bugende neza.

1. Panga ubukwe ushingiye ku ngengo y’imari yawe

Ukwiye gutegura ubukwe urebye ingengo y’imari ufite kugira ngo utazarinda kugwa mu bihombo wishinze gushimisha inshuti n’imiryango. Ugomba kwibuka ko nyuma y’ubuzima bukomeza kandi ko uzakenera amafaranga.

Uramutse rero uteguye nabi ubukwe bukagusha mu bihombo byazatuma ubaho ku gitutu kandi sicyo ukeneye mu rushako rwawe.

2. Kuba ubukwe bwagenze neza ntibisobanuye ko n’urushako ruzaba rwiza

Kugira ubukwe bwiza ni kimwe kandi kiza ariko ntaruhare bigira mu kugira urushako rwiza. Ntibisobanuye ko ubwo ubukwe bwabaye bwiza bukagenda neza , abantu bakanezerwa ari nako uzanezerwa mu rugo rwawe.

Ubukwe ni ibirori byo kwinezeza ariko burya urushako rutangira nyuma y’ubukwe. Urushako rwiza narwo rugira ibyarwo kandi ruraharanirwa ntabwo rugenwa n’uko ubukwe bwagenze.

3. Bwishimemo unezerwe

Ishimire ubukwe bwawe kuko ni ibirori biba rimwe gusa kandi uba utazagarura. Ishime uko bishoboka kose, ubyine ku rwego wagezaho rwose kuko nyuma y’umunsi w’ubukwe byose birarangira hagasigara kubyibuka gusa n’amafoto n’ibindi bikwibutsa gusa. Gerageza rero ukore ibihagije bizatuma ibyo uzibuka bizaba bihagije mu gihe cyabyo.

4. Panga ko utazatuma umunezero wawe uyoka mu gihe gito

Umunezero n’urukundo wiyumvamo igihe cy’ubukwe bikwiye guhoraho kandi birashoboka ko watuma bigumaho iteka ryose. Igihe upanga ubukwe panga ko utazatuma umunezero wawe uyoyoka. Bishobora kugusaba gukora cyane n’uruhare rukomeye mu kubiharanira ariko itegure ko uzabikora kandi bigakunda.

Abantu bamwe bajya bapanga ubukwe akumva ni umuhango uzaba gusa ariko ntatekereze ku buzima bwe bwa nyuma y’ubukwe. Abo mwishimana baraza ariko nyuma y’ubukwe buri wese akomeza ubuzima bwe niyo mpamvu utagomba gupanga ubukwe nk’igikorwa cy’uwo munsi ahubwo ukareba imbere hazaza haba mu buzima busanzwe no mu rukundo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA