Mu isi hari ibintu byinshi bigaragara k’ ibidasanzwe ariko bimwe muribyo biba ibidasanzwe mu gihugu runaka ahandi bakabibona nk’ ibisanzwe.
Hari ubwo ubona umugabo yashyingiranywe n’ umukobwa we bwite, cyangwa ukumva umugore yashyingiranywe n’ umuhungu we nyuma yo gupfusha umugabo.
Muri Afurika y’ Epfo habereye ubukwe bamwe bashobora kubona nk’ ubudasanzwe, aho abasore babiri b’ impanga bashyingiranywe n’ umukobwa umwe.
Inkuru y’ ubu bukwe yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga, ubwo radio yo muri Afurika y’ Epfo yashyiraga ahagaragara amafoto y’ ubu bukwe.
Aba basore babiri b’ impanga n’ umukunzi wabo bafotowe bambaye uruhu rw’ ingwe barambitse ikiganza kuri bibiliya.
Uwakwirakwije aya mafoto kuri twitter yavuze ko “Iyo abantu ari impanga ntakabuza ngo n’ ibyo bakora bikwiye kuba bimwe”
Ntibyari bisanzwe ko abasore babiri b’ impanga bashyingiranwa n’ umukobwa, gusa hagiye humvikana inkuru zitandukanye z’ abakobwa b’ impanga bashyingiranywe n’ umusore umwe n’ ababyifuje bagasanga binyuranyije n’ amategeko mbonezamubano y’ ibihugu byabo.