AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dore umutoma umusore yabwira umukobwa akarushaho kumwimariramo

Dore umutoma umusore yabwira umukobwa akarushaho kumwimariramo
28-07-2016 saa 04:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20834 | Ibitekerezo 6

Iribagiza ribitse uburanga
Karabo kabengerana ubutoya
Ndeba disi nkubitse ibanga :

Ntukababare nzahakubera,
Kukubangikanya nzabirwanya
Abadutanya sinzabumva
Nzakubera uko ubimbwira
Tuzibarukana n’ibibondo !!

Sinzatuza kugutetesha
Nzitangira wowe natoye
Nzabitinya ibyo utifuza
Nzagutuza ahataba itiku
Uture iteka ahatekanye !

Nzagukunda ntakwiranda
Nzitondera ibyo udakunda
Nzakurinda ibyaguhanda
N’agahinda nzagahinda
Mu kugukunda sinziganda !!

Nzitangira kuba inyanzi
Nzirikane wowe nakunze
Nzibukire bimwe udakunze
Kuko unyanze byo byanzonga
Mubo nakunze wowe urarenze !

Nususuruka nzagusanga
Nusuhererwa ngususurutse
Nusitara nzagusama
Tuzasangira ibyo dusanze
Duzasaranganye n’agasosi !!

Nzitanga mu bifututse
Iby’amafuti nzabitinya
Nite iteka kubidutunga
No gutoza abato ubutore
Nidufatanya bizatubera !!


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Hakizimana vedaste Kuya 27-07-2021

urukundo nti rwiza bikaba akarusho iyo uwo ukunda nawe agukunda byukuri.

Locky park Kuya 10-04-2019

Konumva waba ubaye ingazwayanyayo

Irankunda Samson Kuya 4-03-2019

Jewe Uko Ndavyumva Ngaho Wokwemera Umwana Nyina Ntumwemere , Kuko Nihamwe Womwemera Naho Kandi Akaza Ara Kwishiramwo Ngo Ntamugabo Urimwo Ariko Umwana Nawe Yokwemera Kurise Wiwe Wowe Komeza Kwihangana.

NTAWUGURANAYO MAURICE Kuya 9-07-2018

agatekerezo kange rero bavandi nshuti zange nagize ikibazo nkundana numukobwa bigezeho aza kunsura murugo, natangiye kumuganiriza nkibisanzwe , nyuma wamukobwa ashaka ku dukora imibonano mpuzabitsina, gusa sinamugoye ahubwo nahise nsimbuka nzana prudance nyihagejeje arabyanga byose. Icyambabaje cyane nuko uwo munsi yahavuye aca ahandi hantu kumuntu wari inshuti yange ibyo bakoze sindabimenya, none ubu nyamukobwa aratwite kandi inda ifite nka 3 month kd pe sinigeze nkoraho, gusa ababyeyi be barananiza ngo niwe wabibabwiye cyane ko twakundanaga byimbere. Mungire inama nemere umwana cg nyina ?

Nsengayire shadad Kuya 27-09-2017

Murakoze twishimiye inama mutubwira

niyonkur jamar Kuya 31-08-2017

nigute wotetesha umukunziwawe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA