AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dore umutoma umukobwa yabwira umusore yihebeye bigatuma atwarwa

Dore umutoma umukobwa yabwira umusore yihebeye bigatuma atwarwa
21-12-2016 saa 10:17' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14250 | Ibitekerezo

Shenge uwabuze inenge
Uw’Ingenzi igihangange
Unjyana mu by’ubwenge
Ungenera ibizira inenge
Ukabigenga sinigunge !

Icyusa cyizira icyasha
Icyana cyizira icyangwe
Uracyebuka nkagucyaha
Urecyeye urusha n’icyansi
Ibyo ngukesha sinabikeya !

Mu gituza ntetamo nkota
Haratoshye hahora ituze
Narahatomboye ndahatura
Ndahatetera mfata umutuzo
Ndatembera nkanahataha !

Ni wowe shema ritanshiha
Kuntetesha ndabigushinja
Dore byinshi ndabigukesha
Kandi shenge ndabigushima
Ntugashavure simbishaka !

Umukunzi uzira ikizinga
Urarenze ndakwizihira
Umwizerwa ndakwizera
Nkagutuza muby’ahazaza
Kuko unzanira umunezero.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA