AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dore ibisobanuro 20 byo kurota ukora imibonano mpuzabitsina

Dore ibisobanuro 20 byo kurota ukora imibonano mpuzabitsina
23-03-2020 saa 17:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 24048 | Ibitekerezo

Muri rusange inzozi zose ziba zifite icyo zishaka kuguhishurira zigendeye ku buzima ubamo umunsi ku munsi. Kurota usambana bifite ibisobanuro 20 bitewe n’uwo warose usambana nawe uwo ariwe.

Ibyo bisobanuro byose byatangajwe n’ inzobere mu by’imitekerereze Lauri Loewenberg.

1.Uwo muziranye

Iyo ukangutse umaze kurota usambana n’umuntu uheruka kubona mu mezi nk’atandatu ashize, Loewenberg avuga ko bisobanuye ko uwo muntu atagukurura ariko ko hari ikintu kimwe umukundira.

2. Kurota usambana n’umuntu utari umukunzi wawe

Loewenberg avuga ko kurota usambana n’umuntu utari umukunzi wawe ari ibintu bisanzwe. Ngo biba bisonabuye ko ufite ikibazo mu bijyanye no gutera akabariro. Gishobora kuba ari uko utabiheruka cyangwa ko hari pozisiyo ukumbuye.

3. Kurota usambana n’umukozi wawe

Iyo urose usambana n’umukozi wawe, biba bisobanuye ko ugomba gusubiramo uko upanga abakozi mu kazi.

4.Kurota usambana n’umukozi mugenzi wawe

Iyo urose usambana n’ umukozi mukorana, Loewenberg avuga ko bisobanuye ko wowe nawe mukwiye gushyira hamwe mu gatahiriza umugozi umwe.

5.Kurota usambana n’umukoresha wawe

Nurota usambana n’umukoresha wawe uzamenye ko hari ibintu ugomba gutegeka. Ukwiye kwisuzuma kuko biba bivuze ko mu buzima bawe hari ibintu bikeneye ko ubikoreshaho imbaraga n’igitsure nk’uko umukoresha akoresha abakozi be.

6. Kurota usambana n’umukire

Loewenberg avuga ko kurota usambana n’umuntu w’umukire bisobanuye ko wifuza kuba umukire.

7. Kurota usambana n’umuntu utagukurura

Iyo urose usambana n’umuntu utagukurura(not attractive) biba bisobanuye hari ibintu ubwonko bwawe buri kugusaba gukora ukanga kubwumvira.

8. Kurota usambana n’inshuti yawe isanzwe, besto

Loewenberg avuga ko iyo urose usambana n’umuntu w’inshuti yawe magara bivuze ko hari ibintu bitatu/ imico itatu myiza iyo nshuti yawe ifite ukeneye. Icyo ukwiye gukora ukwiye gufata izo ngezo nziza inshuti yawe ifite ugatangira kuzigana.

9. Kurota usambana n’icyamamare

Kurota usambana n’umuntu w’icyamamare, bisobanuye ikintu kimwe cyangwa bibiri. 1. Bisobanuye ko ubona uwo musitari ashyushye ku buryo wumva kuryamana nawe byaba ari ishema kuri wowe. 2. Ikindi kurota usambana n’umusitari bisobanura ni uko uwo musitari afite indirimbo irimo ubutumwa bukugenewe muri iyo minsi. Ukwiye gushaka indirimbo ye ikunzwe cyane ukayumva kuko ububiko bw’amakuru mu bwoko bugira amayeri menshi yo kuguha ubutumwa.

10. Kurota usambana n’umunyapolitiki

Iyi nzobere mu by’imitekerereze Loewenberg avuga ko kurota usambana n’umuntu w’icyamamare muri politiki bisobanuye ko ukeneye kuyobora ubuzima bwawe n’ibikorwa byawe neza.

11. Kurota usambana n’umuntu wahoze ari umukunzi wawe ukomeye

Nurota usambana n’umukunzi wawe ntuzagire ubwoba ngo ugire ngo muracyakundana rwihishwa ureke uwo muri kumwe uwo munsi. Kurota usambana n’ uwahoze ari umukunzi wawe ni inzozi zikunzwe kubaho, bisobanuye ko hashize iminsi utabona urukundo ruhamye, ko hashize iminsi utagaragarizwa amarangamutima, ibambe, no kwifuzwa.

Mu by’ukuri ushobora kugira ngo kurota usambana n’umukunzi wawe mwatandukanye by’umwihariko umukunzi wawe wa mbere y’abandi bisobanuye ko umukunda ariko sibyo ahubwo bisonanuye ko ukumbuye ibyiza wungutse ubwo wari ugitangira gukundana nawe.

12.Kurota usambana n’umuntu ariko utabona isura ye
Kurota usambana n’umuntu utabona isura ye ntabwo bisobanuye ko ugiye kubona umukunzi mushya, ahubwo bisobanuye ko hari imyitwarire mishya irimo kwiganza mu buzima bwawe. Akenshi aba ari imyitwarire yo kutavugirwamo no gutegeka.

13. Kurota usambana n’uwo muhuje igitsina
Izi nzozi ngo akenshi ziba ku bantu b’abatinganyi nk’uko bisobanurwa na Loewenberg. Avuga ko kurota usambana n’umugore nawe uri umugore, cyangwa umugabo nawe uri umugabo bidasobanuye ubutinganyi, ahubwo icyo urebaho ari imyitwarire y’uwo muntu. Akenshi biba bisobanuye ko wifuza amahirwe, cyangwa ubugwaneza uwo muntu afite udafite.

14. Kurota usambana na mwarimu wawe

Kurota usambana na mwarimu wawe, bisobanuye ko ukunda uwo mwarimu cyangwa ko ukunda isomo yigisha, cyangwa ko ufite ikintu umukundaho, umusatsi, ibizigira n’ibindi.

Iyo urose usambana na mwarimu w’ Indimi bisobanuye ko muri iyo minsi itumanaho ryawe n’abandi bantu ritameze neza. Iyo urose usambana na mwarimu w’imibare bisobanuye kimwe no kurota usambana n’umukire, ko wifuza gukira.

15. Kurota usambana n’umuntu wanga
Izi ni zimwe mu nzozi zirakaza abantu cyane ariko ni zimwe mu nzozi nziza kuko ari inzozi zikwereka ko ukeneye kurema urukundo.

Loewenberg ati “Bisobanuye ko ububiko bw’amakuru yawe mu bwonko buri kukubwira ko ukeneye kwihuza n’uwo muntu mugakemura ikibazo mufitanye”.

16.Kurota musambana muri itsinda

Iyo urose musambana muri itsinda ushobora kumva ari ibintu by’ubusazi cyangwa bishimishije ariko sicyo bivuga. Bivuga ko mu buzima bwawe hari ibintu biri kukubera urujijo muri iyo minsi, cyangwa hari ibintu byinshi uri gukora ushaka kurangiriza rimwe.

17. Kurota usambanira mu ruhame

Nurota usambanira mu ruhame ntuzakuke umutima ngo ugiye kuzasambana abantu benshi babimenye uhinduke akabarore muri rubanda, oya da si ibyo, ahubwo mu nzozi uruhame bisobanura igice cy’ubuzima bwawe abantu benshi bazi. Iyo urose usambanira imbere y’abantu mu biro ukoreramo bisobanuye ko ukunda kuganira n’abo bantu ku kazi, ni iyo urose usambanira mu ishuri, muri sitade ni icyo biba bisonanuye.

18. Kurota usambanira ahantu wararaga uri umwana

Loewenberg avuga ko iyo umuntu arose asambanira ahantu yabaye uri umwana aba akwiye kwisuzuma kuko biba bivuga ko muri iyo minsi hari aho ari kugera akitwara nk’umwana. Nanone biba bisobanuye ko hari ibibazo ufite ukeneye ko mama wawe agufasha, bishobora kuba ari ukwishyura amadeni cyangwa ari ibibazo ufite mu mibanire yawe n’abandi bantu.

19.Kurota utwite

Kurota utwite ntabwo bisobanuye ko ugiye kusakora imibonano mpuzabitsina ugatwita, ahubwo bisobanuye ko mu kazi kawe hari umushinga uri kukugangarana, bityo ko ukwiye gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo uwo mushinga uwurangirize igihe hatabayeho gukererwa.

20.Kurota ushaka gukora imibonano mpuzabitsina

Kurota ushaka gukora imibonano mpuzabitsina ntabwo bisobanuye ko ushaka gusambana cyangwa gutera akabariro ahubwo bisobanuye ko ibyo urimo gukora bizarangira neza cyangwa ko bizatanga umusaruro mwiza.

Source : Cosmopolitan.com


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA