AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bitabye Imana nyuma y’ iminota mike bakoze ubukwe

Bitabye Imana nyuma y’ iminota mike bakoze ubukwe
1er-09-2019 saa 16:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6127 | Ibitekerezo

Mu minota mike bashyingiranywe bakoze impanuka bombi bahita bapfa. Byabereye I Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ni Harley Joe Morgan w’ imyaka 19 na Rhiannon Boudreaux Morgan w’ imyaka 20, imodoka barimo yagonganye na pickup irenga umuhanda.

Umugabo niwe wari utwaye imodoka ubwo yagonganaga na pickup yari ifite indi modoka yakururaga inyuma yayo nk’ uko byatangajwe na polisi. Byabaye nka saa cyenda z’ umugoroba ku isaha yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abo bagenzi bahise bapfira aho impanuka yabereye, gusa umushoferi wari utwaye pick up yabagonze we ntacyo yabaye nk’ uko byatangajwe na polisi yo mu mugi wa Vidor muri Orange.
Harley na Rhiannon bakundanye kuva mu bwana bwabo, bahoraga bifuza kuzashyingiranwa kuko bumvaga nta gishobora kubatandukanye uretse urupfu.

Nyina wa Harley, Lashawna Morgan ni umuhamya w’ ibyabyeho ku muhungu we kuko byabaye abireba. Yagerageje gutabara abo bageni asanga barangije urugendo rwabo ku isi. Agira ati “Byari umwaku mubi cyane. Ifoto nabonye uwo munsi izambabaza ubuzima bwose”.

Uyu mubyeyi yabwiye ikinyamakuru KDFM ko umuhungu we n’ umukazana we bakundanye bakimenyana ku myaka 13.

Yagize ati “Bari bavuye gushyingiranwa hashize iminota 5 gusa. Aba bana icyo bifuzaga ni ugushyingiranwa bakazabana ubuzima bwose kuko nibyo byari inzozi zabo”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA