Umugore n’umugabo bo mu gihugu cya Nigeria bari kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyumo yo gukora ubukwe bukeye bagasomana bambaye udupfukamunwa. Bamwe bati icyo Imana yafatanye agapfukamunwa ntigakwiye kugitandukanya.
Mu rwego rwo kwirinda coronavirus, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS risaba abantu bose ko bagomba kwambara udupfukamunwa igihe bari mu bantu benshi kuko birinda ikwirakwira ry’iki cyorezo kimaze kwica abantu barenga ibihumbi 600 ku Isi.
Iyi foto y’umugore n’umugabo batatangajwe amazina yashyizwe ku rubuga rwa instagram abarukoresha batangaho ibitekerezo bitandukanye byiganjemo kuvuga ko umugore n’umugabo bamaze gusezerana bakwiye gukuramo udupfukamunwa igihe bagiye gusomana.
Faith Augustine, ati “Mana dufashe kuva muri ibi, couple nziza ikoresha agapfukamunwa. Mana dufashe kuva muri ibi mu izina rya Yesu amena”.
Ozioma Ogblou ati “Couple nziza, ariko harimo akatanoze, reka tujugunye agapfukamunwa. Agapfukamunwa gafasha bande ?”
Priceless Jewel ati “Icyo Imana yafatanyije ntigikwiye gutandukanywa n’agapfukamunwa”.
Undi ati “Ibi ni akumiro ! Aha harimo ikihe kibazo gituma bambara agapfukamunwa. Nshuti yanjye, uwo si umugore wawe” ?
Maxwel Okah ati “Ubu se barajisjisha nde ? Nibagera mu rugo barongera basomane bakambaye, nakeka ari Oya, nibajya gukora imibonano mpuzabitsina barayikora bakambaye ? Nakeka ari oya. Aba barishuka kuko ndabize neza ntabwo barakora ibi bageze mu rugo”.
Mhiz Debby, ati “Ese ntabwo baza gusomanira imbere nibagera mu rugo”.
Ibitekerezo by’abakoresha imbuga nkoranyambaga byumvikanisha abashyingiranywe batagomba gusomana bambaye agapfukamunwa kuko n’ubundi baba baragera mu rugo bagasomana batakambaye.