Urubanza rwe muri iki cyumweru rwasubitswe kabiri uregwa azagaruka mu rukiko tariki 7 Ukwakira 2019. Umugabo wo muri Afurika y’ Epfo uregwa guca umutwe w’ umukunzi mu kwezi kwa 4 bapfuye ikintu kitaramenyekana urubanza rwe rwimuriwe mu kwezi kwa 10.
Elhadji Adama Kebe w’ imyaka 31 yatawe muri yombi mu kwezi kwa 5 akuwe ku kazi aho yakoraga nyuma y’ uko umurambo w’ uwari umukunzi we Sibongile Zensile w’ imyaka 28 ubonetse tariki 26 Mata.
Kebe yitabye urukiko ku wa Kabiri iburanisha ryimurirwa ku kwa Kane kubera ikibazo cy’ umusemuzi. Ku wa Kane uru rubanza ryongeye gusubikwa kugira ngo ubushinjacyaha bubanze bobune ibisubizo by’ isuzuma ry’ amasano DNA. Iburanisha ryimuriwe tariki 7 Ukwakira 2019 nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru Citizen cyo muri Afurika y’ Epfo.
Tariki 26 Mata polisi yahurujwe n’ abaturage kuko batari babonye Zensile mu gitondo kandi nijoro bari bumvise urusaku.
Icyo gihe polisi yamennye urugi yinjiyemo isanga umurambo wa Zensile ku buriri uciye umutwe. Umutwe we waje kuboneka muri firigo.
Nyina wa Zensile, Buyiswa Ncancashe, utuye mu burasirazuba bwa Cape mu kwezi kwa 5 yabwiye itangazamakuru ryo muri Afurika y’ Epfo ko umukobwa yari umwarimu wabigize umwuga.
Yagize ati “Niwe mwana wenyine nari mfite none aragiye. Yari marayika wange, yubaha kubi, acisha make akanarangwa n’ ikinyabupfura. Biranyobera ukuntu hari umuntu wamubonye akabona icyo akwiriye ari ukwicwa”.