AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abakobwa biga muri kaminuza barashinjwa kubera abagabo ibigusha

Abakobwa biga muri kaminuza barashinjwa kubera abagabo ibigusha
25-11-2019 saa 08:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8174 | Ibitekerezo

Umukozi ushinzwe umutekano w’ icumbi ry’ abakobwa biga muri imwe muri kaminuza aravuga ko abakobwa ashinzwe kurinda bagiye gutuma akazi kamunanira kubera uburyo bamugerageza bakiyambika nk’ indaya.

Uyu musekirite agira ati "Byari nijoro ngiye mu bwiherero, mpura n’ umukobwa wari usohotse mu bwogero yambaye isume ahita ayirekura kubushake iragwa asigara yambaye ubusa. Yavuze ngo ninjye uyigushije kandi sinari namukozeho. Natoraguye iyo sume ndongera ndayimukenyeza”.

Ibi byatangajwe na Simon Mutui, urinda icumbi ry’ abakobwa kuri Technical University of Mombasa (TUM).

Uyu musekirite avuga ko icumbi ry’ abakobwa biga muri kaminuza muri iyi minsi rikwiye guhabwa umuntu ukuze utararurwa n’ ibibonetse byose.

Ibi abishingira ku kuba umusore warindaga kuri iyi kaminuza yarafashe icyemezo cyo kwivana ku kazi kubera ko iyo bigeze nijoro abakobwa basigaye bakuramo imyenda ibubashisha bakiyambika nk’ indaya.

Simon avuga ko muri rusange abakobwa bagenda batakaza umuco wo kwiyubaha. Ati “N’ abasekirite b’ abakobwa dukora ntatinya kwiyamburira imyenda yose imbere yanjye, namucyaha akampagurukana ngo erega nanjye ubu namaze kuba nk’ umugabo kubera akazi nkora”.

Maureen Onyango , umwe mu banyeshuri b’ abakobwa baba ku icumbi Simon arinda avuga ko nta muntu ukwiye gutegeka abakobwa biga muri kaminuza uko bambara. Ku kibazo cyo kuba bashotora Simon avuga ko mu bakobwa biga muri iyo TUM ntawakenera gusambana na Simon kuko ngo hari abasore beza.

Ati “Niyo dukeneye gusambana tubikorera hanze tukabikorana n’ abakunzi bacu”.

Sylvia Muema, nawe urara muri aya macumbi yabwiye The Standard ko hari umusekirite wigeze gushaka gutereta umwe mu bakobwa babana mu cyumba ikintu we afata nko kwishyira ku rwego atarageraho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA