AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

‘Kuba Abanyarwanda bava muri kiliziya bakajya mu madini mashya byatewe na Jenoside’ Musenyeri Hakizimana

‘Kuba Abanyarwanda bava muri kiliziya bakajya mu madini mashya byatewe na Jenoside’ Musenyeri Hakizimana
31-12-2019 saa 07:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4247 | Ibitekerezo 2

Musenyeri wa Diyosezi gatolika ya Cyangungu na Gikongoro Hakizimana Celestin yemera ko abakiristu ba kiliziya gatolika mu Rwanda bagabanuka akavuga ko byatewe n’ uko muri Jenoside yakorewe abatutsi hari abiciwe muri za kiliziya bituma abanyarwanda batakariza ikizere iri dini gusa abaturage bo siko babibona.

Uyu mushumba wa kiliziya avuga ko bafite intego yo kugarura abakiristo bavuye muri kiliziya.

Yagize ati “Ijanisha baragabanyuka kandi n’ abo dufite tubafite ku izina gusa, abakirisitu nyabo dufite wasanga ari bakeya ariko umugambi dufite ni ukubongera. Nabwiye abapadiri ko tugomba kuva kuri 40% tukagera kuri 60%. Buri mwaka tugomba kujya twongeraho bake bake kugira ngo twongere dusubire kuri 60%”.

Musenyeri Hakizimana yabwiye Radio1 ati “(Kugabanyuka) njyewe ntekereza ko byatewe na Jenoside yakorewe abatutsi kuko abantu bapfiriye mu kiliziya, benshi batari mu Rwanda bari baziko ari kiliziya yabishe ariko rero ntitwakwishinja rwose turimo kubikosora ibyapfuye kandi bazagaruka”

Akomeza agira ati “Aya madini yose turi bakuru babo, turi n’ ababyeyi babo wahungira hehe se umubyeyi wawe? Turizera ko mu myaka mikeya tuzaba tumaze kwisuganya, ibyo tutabashije gutunganya tukabitunganya ahasigaye tugakomeza tukaba bakuru b’ andi madini nabo bakaba barumuna bacu”.

Bamwe mu baturage bavuye muri kiliziya gatolika bakajya mu yandi madini n’ amatorero bavuga ko babitewe n’ uko imyigishirize ya kiliziya gatolika idahinduka.

Uwayivuyemo akajya muri ADEPR yagize ati “Muri katorike nabonaga cyane cyane ririya sengesho ryabo, ntashoboye kuba umuntu wanjye waryakira, mbona ADEPR ariyo umutima wanjye ushobora kwakira isengesho ryabo. Hari ibintu basoma mu ivanjiri ukumva ntabwo iyo vanjili uri kuyisobanukirwa ariko ADEPR baragusobanurira ukumva birakunyuze mu mutima wawe”.


Bamwe bavuga ko kuba imyigishirize ya kiliziya idahinduka aribyo bituma bayivamo

Undi yavuze ko hari imvugo zadutse muri rubanda zigaragaza ko ibintu byo muri kiliziya ari ibintu bidahinduka.

Ati “Mperutse kujya ahantu turi kuganira n’ abantu turi gusabana noneho numva umwe atumije ako kunywa ati bwira wa mukobwa ushaje nk’ ibanjiri anzanire akantu ko gusoma"

Yakomeje agira ati "Ibyo bituruka kukuba ivanjili yaragiyeho YESU akivuka, inyigisho yatangaga na n’ ubu nizo abenshi twigishwa. Uko byari bimeze YESU akiriho n’ uko bimeze ubu ntabwo bihinduka ukiri mutoya ukabyiruka aribyo yumva n’ ushaje aba aribyo azi kuko nk’ umuntu w’ umusaza Padiri ashobora gutangira gusoma misa n’ umusaza ubwe yayisoma bitewe n’uko ari ibintu yamenyereye yacengeye bihoraho”.

Kuva mu 1962 kugera muri 2012 mu Rwanda hari amadini n’ amatorero 180, nyuma y’ uko Leta y’ u Rwanda ishyizeho gahunda yo kuyandika yariyongereye cyane agera ku 1500 muri 2016.


Kiliziya gatolika itanga umusanzu ukomeye mu Rwanda cyane mu burezi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Umukirisitu Kuya 12-01-2020

Njye , dore uko mbibona: iyobokamana, uburezi, ubuganga, poritike, byose ntibigomba guhinduka, gs forumire, nizimwe, hahinduka abakaraza, noneho kw’iyobokamana, IMANA , isi n’ijuru nibihinduka, ninyigisho zizahinduke, arikose, umuntu usenga Uzi neza Ko IMANA ibaho yihandagaze ngo; gaturika inyigisho zidahinduka , koko!??? Kuki bibiliya yo idahinduka ngo buri mwaka bacape Indi igendanye n’ibihe’ ?? Nuko IMANA idahinduka , kdi abo bumva Ko bazi gupinga, umunajije uti Ese yesu or yezu. Ajya kugenda Ko yigishije inumwaze gusenga yazigishije Urihe sengesho, ? ......... Kdi murye murisubiramo.. Idini y’ukuri n’umutima wawe, ibindi mujyamo muba mwiyerekana ngo bababone n’ijyango yanyu( I torero ni1 rya petero intumwa.

iganze Kuya 9-01-2020

Abantu ntibatekereza kimwe. Kudahinduka kwayo rero jye nicyo nyikundira kuko n’Imana ntihinduka.Nsaba Imana ngo abantu twese natwe tugasa na Kristu mu mvugo no mu ngiro kandi ntiduhinduke

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...