konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura, Rev Ntambara na bagenzi babo baracyakurikiranwa

Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura, Rev Ntambara na bagenzi babo baracyakurikiranwa
16-03-2018 saa 14:46' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6152 | Ibitekerezo

Apostle Rwandamura Charles, R. Pastor Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi Innocent, Rev Ntambara Emmanuel, Pastor Dura James na Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel batawe muri yombi mu minsi ishize bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inama mu buryo bunyuranije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko, baracyakurikiranwa n’ubwo babaye barekuwe n’Ubushinjacyaha.

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018, nibwo amakuru y’ifungurwa ry’abavugabutumwa batandatu yagiye ahagaragara, gusa uwavuzwe cyane ni Bishop Rugagi Innocent kuko we agifungurwa yahise atangariza abakirisito bo mu itorero rye ko yafunguwe, mu gihe iby’abandi byakomeje kwibazwaho.

Umuntu utifuje ko twatangaza amazina ye, ukora mu bushinjacyaha bw’u Rwanda, yahamirije ikinyamakuru Ukwezi.com ko kuba Bishop Rugagi na bagenzi be bafungurwa bidasobanuye ko ibya dosiye yabo byarangiye, kuko ngo dosiye iracyari mu bushinjacyaha ndetse iracyasesengurwa inashakirwa ibindi bimenyetso, n’ubwo Ubushinjacyaha bwabaye bubarekuye ngo bakurikiranwe bari hanze.

Ikinyamakuru Ukwezi.com, cyagerageje kuvugana na Faustin Nkusi, umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ariko ntacyo yashatse kudutangariza kuri iyi nkuru mu nshuro zose twagerageje kumuvugisha. Twanagerageje kuvugisha umushinjacyaha mukuru nabyo ntibyadukundira.

Tariki 4 Werurwe 2018, nibwo aba bavugabutumwa batawe muri yombi. Ni nyuma y’aho hahagaritswe insengero zitujuje ibisabwa, bimaze gutahurwa ko bamwe mu bayobozi b’amatorero baremye itsinda bagatangira n’inama zitemewe bagamije gutambamira cyangwa kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko, aba bahise batabwa muri yombi bakaba bari ababiri ku isonga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...