AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ ishuri akurikiranyweho guhatira abana kuyoboka idini

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ ishuri akurikiranyweho guhatira abana kuyoboka idini
6-11-2019 saa 11:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4021 | Ibitekerezo 2

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafashe umuyobozi w’ishuri(College Adventiste de Gitwe) Nshimiyimana Gilbert ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini,ibyo bikaba binyuranyije n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga amadini.

Mu butumwa RIB yashyize kuri twitter yaboneyeho kwibutsa ibigo by’amashuri n’abanyarwanda muri rusange ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimanama no guhitamo idini. Barakangurirwa rero kubahiriza ubwo burenganzira.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle yavuze ko nta byinshi batangaza kuri iki kirego kuko kikiri mu iperereza.

Umuyobozi w’ishuri(College Adventiste de Gitwe) Nshimiyimana Gilbert watawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu karere ka Kicukiro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Kim Kuya 8-11-2019

Wilton umu zanye ute ko ubwo hari icyo upfa nawe.
Uwakoze amakosa ko yatawe muri yombi.
Abantu muri babi mubandi

Karimijabo Kuya 6-11-2019

Yigirije nkana kuriyi ntama y’Imana babuze kudufingira Wilton wamwimitse wari wararembeje abantu akubita akica ntawuvuga none Gilbert Niwe ubigendeyemo igikenya cyarabacitse

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...