AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kinyinya: Bizihije Umuganura bishimira ibyagezweho birimo n’isoko rishya biyubakiye [AMAFOTO]

Kinyinya: Bizihije Umuganura bishimira ibyagezweho birimo n’isoko rishya biyubakiye [AMAFOTO]
3-08-2019 saa 09:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 860 | Ibitekerezo 2

Kimwe n’ahandi mu gihugu hose, mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo naho habereye ibirori byo kwizihiza umunsi Mukuru w’Umuganura, bishimira ibyagezweho birimo n’isoko rishya ryubakiwe abahoze mu muhanda bacuruza ku dutaro.

Kuri uyu wa 2 Kanama 2019, abaturage bo mu midugudu itandukanye mu murenge wa Kinyinya bizihije Umunsi w’Umuganura bishimira ibyo bagezeho mu kwigira ariko banafata ingamba zo gukomeza uwo muvuduko.

Ikinyamakuru Ukwezi cyageze mu murenge wa Kinyinya mu midugudu y’Urugarama na Kabuhunde ya mbere, aho abaturage bari bahuriye hamwe mu birori byo gusangira Umuganura banareba ibyagezweho ndetse banahiga ibyo bagiye gukora mu myaka iri imbere.

Abaturage bo muri iyi midugudu bose bagaragazaga akanyamuneza ko kwishimira ibyo bagezeho birimo imihanda biyubakiye, isoko rya kijyambere ndetse n’ibindi, banashimangira ko bagiye kuba abarinzi babyo.

Nzamurambaho Mathias uyobora umudugudu w’Urugarama yavuze ko bafite ibyishimo bikomeye kubw’ibikorwa umudugudu we umaze kugeraho birimo umuhanda bihangiye ndetse n’amazi bazanye mu mudugudu wabo akaba yarageze kuri bose.

Mutsinzi Fred Uyobora umudugudu wa Kabuhunde ya Mbere mu kagali ka Kagugu, yavuze ko umunsi w’umuganura wababereye uw’ibyishimo kuko baganuye kubyo bejeje banataha isoko rito rya kijyambere rizajya rikoreramo abahoze bacururiza mu mihanda.

Yagize ati “Twatashye isoko ryiza abaturage bagizemo uruhare mu kubakwa kwaryo, kugira ngo rifashe abaturage babashe kuva mu muhanda, aho abagera kuri 50 bari abazunguzayi bazajya baricururizamo.”

Yakomeje avuga ko iterambere bagenda bageraho mu mudugudu wa Kabuhunde ya mbere ari amasomo bakura ku buyobozi bukuru.

Avuga ko kuba umudugudu wa Kabuhunde ya mbere ariwo wabaye uwa mbere mu karere ka Gasabo, byabahaye isomo ryo gukora cyane kurusha uko bakoraga kugira ngo bazakomeze bagume ku mwanya wa mbere.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya, Umuhoza Rwabukumba yavuze ko ibikorwa by’umuganura bizamara icyumweru ku buryo bizava mu midugudu bikagera no muri buri rugo, maze imiryango ikareba ibyo yagiye igeraho maze igahiga n’ibyo iteganya kuzageraho.

Yashimye cyane abaturage bo mu murenge ayoboye by’umwihariko abo mu midugudu y’Urugarama na Kabuhunde ya mbere kubera umuhate n’umurava bagaragaza mu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Abaturage bo muri iyi midugudu bafite umwihariko udasanzwe kuko bahigura ibyo bahize, hirya yabyo bakanasigasira umuco wacu, abana bakabimenya ndetse nabo bagahiga ibyo bagomba kuzageraho kugira ngo umuryango wose wishimire ibyo wagezeho.Tugomba kugira u Rwanda rusigasiye umuco, rufite uko ruhagaze rutavangirwa mu mico, tukagumana wa wundi wacu ugera ku ntego kandi wishimira ibyo wagezeho.”

Lwabukumba avuga ko abanyarwanda badakwiye kwishimira gusa ko hari ibyagezweho ko ahubwo bakwiye no kureba imbere bagahanga amaso kubyo bahize maze u Rwanda rukagera kuri byinshi birushijeho.







INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Ndagijimana Kuya 5-08-2019

Kinyinya mukomereze aho, Murakora

Niyonshuti Elyse Kuya 3-08-2019

Turashimira ubuyobozi bw’umurenge wa kinyinya ku gikorwa cyindashyikirwa bagezeho mu kwiyubakira Isoko rya kijyambere murwego rwo gufasha abacururizaga mu muhanda, lmana ibahe umugisha.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...