AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Huye : Abahinze soya ikarumba bemerewe kuzahabwa ifumbire n’ imbuto y’ ibigori ku buntu

Huye : Abahinze soya ikarumba bemerewe kuzahabwa ifumbire n’ imbuto y’ ibigori ku buntu
10-08-2019 saa 00:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 667 | Ibitekerezo

Mu kwezi gushize kwa 7 nibwo Ikinyamakuru Ukwezi twabagejejeho inkuru ivuga ko abahinzi bo mu gishanga cya Mpaza mu karere Huye bataka igihombo cyo kuba imbuto ya soya bahawe na RAB yanze kwera.

Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ubuhinzi n’ Ubworozi RAB cyasezeranyije abahinzi bo mu karere ka Huye bahinze imbuto ya soya ikanga kwera ko mu gihembwe gitaha cy’ ihinga bazahabwa imbuto y’ ibigori n’ ifumbire ku buntu mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ ingaruka z’ igihombo bahuye nacyo.

Byatangarijwe mu nama yahuje abahinzi bahagarariye abandi yabereye ku biro by’ umurenge wa Mukura kuri uyu wa 9 Kanama 2019.

Charles Rucagu, Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubushakashatsi n’ iyamamazabuhinzi yavuze ko iyi mbuto ya soya aba bahinzi bo mu karere ka Huye bahawe itagenewe ahantu hakonja.

Yavuze ko bagikora isesengura gusa ngo icyo bamaze kubona ni uko imbuto yivanze. Imbuto RAB ivuga ko zivanze ni iyitwa SB24 na PK6. Ngo imbuto abaturage babonye yari yanditseho PK6 izina ry’ imbuto basanzwe bahinga ariko bamaze guhinga basanze atariyo mbuto basanzwe bahinga.

Abahinzi bahagarariye abandi

Ati “Twasanze ari imbuto isanzwe iterwa ahantu hashyushye. SB24,mu turere nka Kirehe amakoperative yaho arayihinga kandi itanga umusaruro”.

RAB ntabwo iramenya aho iyi mbuto yivangiye. Rugacu ati “Dukeka ko abatubuzi bashobora kuba baraduhaye imbuto ivanze, cyangwa se bishoboka ko abakozi ba RAB bacunga za sitoke bashobora kuba baravanze imbuto bagejeje hano”.

Abahinzi bo muri koperative COAGIMPA ikorera mu gishanga cya Mpaza kiri hagati y’ umurenge wa Tumba n’ uwa Mukura bavuga ko iyi mbuto bahinze yabateje ibihombo kuko nta misogwe yigeze izaho.

RAB ivuga ko kuba nta misogwe yaje kuri iyi mbuto byatewe n’ uko iki gishanga gikonja cyane mu masaha y’ ijoro.

Rugacu ati “Twemeje ko tugiye kubatera inkunga y’ imbuto y’ ibigori bazatera, ariko tukanabaha ifumbire bazakoresha muri iki gihembwe 2020A”.

Semwiza Jean Damascene, umwe mu bahinzi bari bahinze iyi mbuto ya soya yarumbye yavuze ko yahombye cyane kuko yari yahinze iyi soya ku buso bungana na hegitari yiteze kuzakuramo toni y’ umusaruro.

Semwiza Jean Damascene wahombye arenga ibihumbi 300 kubera imbuto ya soya itajyanye n’ aho yahinze

Ati “Yari imbuto nari mpinze ubwa mbere kandi aho bayiteye batubwiye ko ari imbuto nziza nari niteze kuzasaruramo nka toni ariko nta misogwe yigeze izaho”

Uyu muhinzi wari washoye ibihumbi 300 mu buhinzi bwa soya yabwiye itangazamakuru ko kuba RAB yabegereye ikabaganiriza ndetse ikemera ko izabaha imbuto y’ ibigori n’ ifumbire by’ ubuntu babyakiriye neza.

Ati “Biradushimishije cyane kuko RAB itweretse ko nayo byayibabaje. Bitweretse ubufatanye kandi n’ ubundi twari dusanzwe dufatanya kuko n’ ubundi hari ibindi RAB isanzwe idukorera byiza. Ikibazo cy’ iyo soya cyabayeho ntabwo cyaduteranya n’ ikigo cy’ ubushakashatsi cyane ko hari byinshi byiza byabayeho”

Abahinzi bahinga mu gishanga cya Mpaza bibumbiye muri koperative COAGIMPA bagera kuri 624. Iki gishanga gifite ubuso bungana na hegitari 50.

Agronome w’ Umurenge wa Mukura yavuze ko atari abahinzi bo muri koperative bonyine bahombye kuko iyi mbuto ya soya yarumbye hari n’ abahinzi batari muri koperative bayiguze bajya kuyihinga mu masambu yabo. Abo nabo barahombye. Uyu mugoronome yavuze ko muri uyu murenge bari bahinze toni n’ ibiro 950 by’ iyi mbuto ya soya.

Charles Rucagu umuyobozi wungirije wa RAB

RAB yasabye ko hakorwa urutonde rw’ abahinzi bose bahombye kubera iyi mbuto ya soya hatitawe ku kuba bari muri koperative cyangwa batayirimo bose bakazahabwa ifumbire n’ imbuto y’ ibigori ku buntu.

RAB yemeranyije n’ ubuyobozi bw’ akarere ka Huye ko uru rutonde ruzaba rwamaze gukorwa bitarenze tariki 17 Kanama 2019 kugira ngo abo bahinzi bazahabwe imbuto yo gutera ku muhindo.

RAB kandi yasezeranyije abahinzi bahagarariye abandi ko izabategurira ingendoshuri bagasura ahakorerwa ubutubuzi bw’ imbuto bakajya guhaha ubumenyi.

Ibijyanye n’ igihombo aba bahinzi bahuye nacyo soma iyi nkuru twakoze mbere : Imbuto ya soya Leta yabahaye yanze kwera


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA