AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imbuto ya soya Leta yabahaye yanze kwera

Imbuto ya soya Leta yabahaye yanze kwera
15-07-2019 saa 18:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 585 | Ibitekerezo

Abahinzi bo mirenge ya Tumba na Mukura mu karere ka Huye baravuga ko iki gihembwe cy’ ihinga barumbije soya kuko imbuto bahawe n’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ ubworozi ‘RAB’ yanze kwera.

Abahinzi baganiriye n’ Ikinyamakuru UKWEZI kuri uyu wa 14 Nyakanga 2019 basabye Leta ko ubutaha yabareka bakajya bihingira imbuto yabo isanzwe.

Abahinze imbuto ya soya basanzwe bahinga abenshi bamaze gusarura ariko abahinze ubwoko bwa soya bahawe na RAB soya yabo yarakuze cyane igira ibibabi byinshi ariko ntihagira imisogwe izaho.

Urayeneza Cecilia, twasanze mu gishanga cya Nyagisenyi kiri hagati ya Tumba na Mukura ari gusarura soya yatubwiye ko we imbuto yahinze ariyo yikuriye mu rugo iwe.

Ati “Abangaba ubona batari beza, ni imbuto bahawe na Leta njye iyo nahinze ni iyanjye nsanzwe mpinga”.

Abahizwe soya basanzwe bahinga iyabo ireze ndetse bamwe barasaruye

Niyonsenga Pelagie uvuga ko yahinze soya nini yavanye kuri koperative mu i Rango asobanura ko iyo soya yabanje kwanga kumera aho imereye nabwo agategereza ko yazana imisogwe agahebwa.

Yagize ati “Narateye ibanza kwanga kumera, nitereramo ibishyimbo, aho imereye yapfukiranye byabishyimbo birayoka. Ubu nyine iracyarimo nta n’ ubwo iranaganya. Nashatse no kubirandura baratubwira ngo bazaduca amafaranga ibihumbi 30 mpita mbyihorera”.

Niyonsenga na bagenzi be bavuga bari bizejwe ko iyo mbuto bahawe izerera amezi atatu ariko amezi akaba abaye atandatu nta miteja irazaho.

Aba bahinzi basaba ubuyobozi ko bwabashakira imbuto nziza cyangwa bukabareka ubutaha bakajya bihingira imbuto ya soya basanganywe.

Mugabo Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Mukura yabwiye UKWEZI ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana afatanyije na g0ronome.

Yavuze ko uyu murenge wari ufite umuhigo wo kongera ubuso buhinzeho soya, babanza kugira ikibazo cyo gutinda kubona iyi mbuto.

Ati “Abahinzi bagumye bategereje imbuto ya agro dealer usanzwe aduha ifumbire, tubonye iri gutinda tubaha uburenganzira ngo bihingire iyo bibikiye kuko iyo twari dutegereje tutayibonye uko bikwiye. Kuba iyo nkeya yabonetse itarabahaye umusaruro uko bikwiye, ni ikintu nakurikirana mfatanyije na goronome tukareba uko twazabafasha muri sezo y’ umwaka utaha”.

Soya bahawe na RAB yarakuze iba ibihuru ntihagira imiteja izaho

Umuyobozi w’ ishami rishinzwe imbuto muri RAB, Daniel Rwebego avuga ko gutinda kwera kw’ imbuto bishobora guterwa n’ ubwoko bwayo cyangwa bigaterwa n’ aho iyo mbuto ihinze. Avuga ko RAB igiye gukurikirana iki kibazo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA