Ndasubiza wowe witwa Mutimawurugo Claire.Humura ntabwo Famille Byamungu izajya mu Muriro utazima.Nkuko Abaroma 6:23 havuga,igihano Imana iha abantu bapfa bakoraga ibyo itubuza,ni URUPFU rwa burundu nta kuzuka ku Munsi wa Nyuma dutegereje.Naho abapfa bayumviraga,izabazura kuli uwo munsi,ibahembe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Umuriro uvugwa ahantu henshi muli Bible,ni ikigereranyo cyo "gupfa burundu utazongera kubaho" (symbolism).Urugero,Ibyahishuwe havuga ko na Satani azajugunywa mu Nyanja yaka umuriro.Nawe ubwawe uziko Satani ari ikiremwa cy’umwuka.Umwuka ntabwo ushobora gushya.Urundi rugero,Bible ivuga ko imijyi ya Sodom na Gomora yahanishijwe umuriro utazima.Bisobanura ko "yarimbutse burundu".Ntizongera kubaho.
RIP my dear friend Byamungu.Yali akiri muto atarageza kuli 50 years.Ababanye nawe twese dushenguwe n’agahinda gakomeye.Yali inshuti yanjye,twarabanye kandi twarakoranye.Yagiraga umutima mwiza cyane.Ntabwo ari ukumurata,niko bimeze.Yize Agro-Business.Jyewe nk’umukristu,mwifurije kuzazuka ku munsi wa nyuma Imana ikamuha ubuzima bw’iteka.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40 yuko abizera Imana kandi bakayishaka izabazura.Tujye dushaka Imana cyane tugihumeka,ntitugahere gusa muli shuguri,akazi,politike,etc…Turapfa tukabisiga.
Imana ibakire mubayo tuzahora tubibuka kd umuryango wabo ukomeze kwihangana
Nyagasani aborohereze, azabarinde umuriro w’iteka, ahubwo azabatuze aheza yateguriye intore ze.
Ntabwo imirambo iri Faisal ,iri ku bitaro bya Kacyiru