AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : 11:25’ Perezida Kagame ahaye ikaze Madamu Suluhu muri Village Urugwiro

AMAFOTO : 11:25’ Perezida Kagame ahaye ikaze Madamu Suluhu muri Village Urugwiro
2-08-2021 saa 11:41' | By Martin | Yasomwe n'abantu 2078 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame ku gasusuruko ko kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021, yahaye ikaze mugenzi we Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan watangiye uruzinduko rwe mu Rwanda.

Perezida Kagame yahaye ikaze mugenzi we wa Tanzania mu muhango wabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Villade Urugwiro.

Ni umuhango wabimburiwe n’akarasisi kanogeye ijisho ko kwakira Madamu Samia Suluhu wageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere akakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta.

Muri uyu muhango, ubwo Perezida Kagame yari amaze kuramukanya na mugenzi we Samia Suluhu, hahise haririmbwa indirimbo zubahiriza igihugu ku mpande zombi.

Ubwo indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zari zimaze kuririmbwa, Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan yabanje kunyura mu karasisi ubwo yarebaga impagarike y’umutwe w’ingabo z’u Rwanda zakira abayobozi bakomeye.

Nyuma y’uyu muhango, Perezida Kagame yahise ajya kwereka mugenzi we Samia Suluhu bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda ari na ko byahise bigenda ku ruhande rwa Madamu Samia Suluhu na we wahise ajya kwereka Kagame abayobozi bazanye bavuye muri Tanzania.

Biteganyijwe ko nyuma y’uyu muhango, abakuru b’Ibihugu bombi baza guhita bagirana ibiganiro biza gukurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru ubundi hakabaho umuhango wo gusinya amasezerano hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA