AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Yabanje gukururwa n’amafoto- Lague yahishuye uko yakundanye na Kelia baherutse gusezerana

Yabanje gukururwa n’amafoto- Lague yahishuye uko yakundanye na Kelia baherutse gusezerana
5-10-2021 saa 11:19' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1700 | Ibitekerezo

Umukinnyi Byiringiro Lague uri mu bakomeye mu Rwanda, yahishuye uko yamenyanye na Uwase Kelia baherutse gusezerana nk’umugore n’umugabo, avuga ko yabanje kumubona ku mafoto akiyemeza kumushakisha, bakaza guhura ndetse urukundo rugatangira ubwo kugeza ubu.

Uyu rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, Byiringiro Lague avuga ko amaze imyaka ine akundana na Kelia bamenyanye muri 2017.

Ngo kumenyana kwabo, ntawabigizemo uruhare yaba umuranga cyangwa undi uwo ari we wese waba yarabahuje dore ko batari banaturanye wenda ngo babe bahurira mu nzira avuye guconga ruhago.

Ati “Namubonye ku mafoto niha gahunda yo kumushaka.”

Avuga ko bwa mbere babonana bahuriye muri Camellia, ati “nasanze uko namubonaga ku mafoto ari ko ameze, yari atuje.”

Agaruka ku cyo yakundiye uyu mwari waraye wemeye kumanika akaboko akemera kubana na we akaramata, yagize ati “mu by’ukuri sinakubwira ngo namukundiye iki, ni kwa kundi ubona umuntu ukumva aragukuruye, ibye byose uba ubona ari byiza.”

Bitewe n’urukundo yamukunze, Byiringiro Lague avuga ko kuva 2017 bakundana nta na rimwe yigeze atekereza kuba yahagarika urukundo rwe na Kelia.

Ahamya ko kandi muri iyi myaka bamaranye nta kintu Kelia aramukorera kikamutungura ‘Surprise’ kuko bombi batabikunda.

Ikintu Kelia yigeze kumukorera kikamubabaza Lague yavuze ko atari ibintu bikomeye ari ibisanzwe by’abantu bakundana.

Ati “ku bantu bakundana ntibyabura kurakazanya, ariko nta kintu navuga yankoreye kikambabaza uretse kuba yarakundaga kwivumbura nta kindi. Oya ntabwo yigeze ambwira ngo duhagarike urukundo rwacu.”

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko bazakora ubukwe tariki ya 4 Ukuboza 2021.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA