Nyuma y’uko u Rwanda rurezwe gukinisha bamwe mu bakinnyi batabifitiye uburenganzira mu gikombe cya Afurika cy’Umukino wa Volleyball mu bagore, ikipe y’u Rwanda yakuwe muri aya marushanwa hemezwa ko irushanwa rikomeza.
Byatangajwe na Ministeri ya Siporo mu itangazo yashyize hanze mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021, rivuga ko kubera ibirego byashyizwe ku ishyirahamwe ry’umupira w’Amaboko wa Volleyball, byari byatumye iri rushanwa riba rihagaze ngo hakorwe isuzuma, ubu hafahswe icyemezo ko rikomeza.
Iri tangazo rivuga iri rushanwa riza gukomeza hatarimo u Rwanda, mu gihe hakiri gukorwa iperereza ku kibazo cyagaragajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi.
Biteganyijwe ko amakipe asigaye usibye Senegal na yo yahise yikura muri aya marushanwa, araza gukomeza imikino ya 1/2 guhera i Saa ine za mu gitondo, naho umukino wa nyuma ukinwe Saa mbili z’ijoro muri Kigali Arena.
U Rwanda rwari rwarezwe gukinisha abanyamahanga bakiniye ikindi gihugu mu ikipe ya Volleyball y’abagore.
Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umukino wagombaga guhuza ikipe y’u Rwanda na Senegal usubitswe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021 aho Komiseri w’umukino yatangaje ko uyu mukino usubitswe kubera ikibazo cya Tekiniki.
Nyuma y’isubikwa ry’uyu mukino ni bwo hamenyekanye amakuru ko u Rwanda rwarezwe mu ishyirahamwe nyafurika ry’Umukino w’amaboko wa Volleyball ko rwakinishije abanyamahanga.
Iki kirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Nigeria ko u Rwanda ruri gukinisha abakinnyi bane batagombye kuba bakina iri rushanwa.
Iki kirego bigaragara ko cyanditswe tariki 15 Nzeri 2021 kinagaragaza amazina y’abo bakinnyi ari bo Aline Siwurira A., Apolinario Caroline, Mariana De Silva Bianca, ndetse na Moreira Gomes D.
UKWEZI.RW